Tom Cruise yaciye amarenga y'amarangamutima mashya nyuma yo gukatirwa na Shakira

Tom Cruise yaciye amarenga y'amarangamutima mashya nyuma yo gukatirwa na Shakira

 Jun 21, 2023 - 09:22

Umukinnyi wa firime Tom Cruise yongeye kugaragaza imbamutima ze, nyuma yo guterwa uw'inyuma na Shakira.

Tom Cruise ari mu bikorwa byo kwamamaza firime ye yakunzwe cyane ”Mission: Impossible – Dead Reckoning Part One” i Roma.

Uyu mukinnyi wa firime ntabwo yari kubura kuvuga ku bucuti bwe na Janet Jackson, yise uyu muhanzikazi “akamana” mu kiganiro yagiranye na Entertainment Tonight.

Tom Cruise yashimagije Janet Jackson karahava

Abajijwe uko igitaramo cy'uyu muhanzikazi yari yitabiriye cyagenze, yashinje ko byari byiza cyane.

Yagize ati:”Byari ibihe byiza, yego, iri ryari ijoro ryanjye. Ni cyo kiruhuko cyanjye cya nyuma.”

Cruise yashimangiye ko yishimiye imikorere ya Jackson.

Ati: "Ndi hano imbere yanyu, nibyo, Janet, ni umunyabigwi.”

Jackson na we aherutse gusangiza abakunzi be ifoto ari kumwe na Cruise, agaragaza izina ry'ibanga ry’uyu mukinnnyi wa firime.

Iyo foto yayiherekeresheje amagambo agira ati: "T, byari byiza cyane kukubona kandi byari byiza kumarana umwanya". Ubwo Tom Cruise yabazwaga iby’iryo zina yiswe, ntabwo yabihakanye.

“Yego, ampamagara T. Look, ashobora kumpamagara icyo ashaka. Ni Janet Jackson! Ni akamana gato.”

Avuga ku bijyanye n'igihangano cye "Mission: Impossible", Cruise yemeye ko akicinya icyara buri munsi kubera intsinzi ikomeye iyi firime yagize.

Uburyo Tom Cruise yashimagijemo Janet Jackson, byatumye benshi batekereza ko ari we yerekejeho umutima nyuma yo kunanirwa kwigarurira Shakira 

Yagize ati:”Buri munsi nicinya icyara. Ntacyo mfata nk'ukuri. Ndibuka ko mfite imyaka 18, nakoze 'Taps', kandi ndibuka ko mfite imyaka ine natekereza ko nshaka gukora firime, kandi nshaka kuzenguruka isi, none dore turi i Roma.”

Uretse kuba amaze iminsi yitabira ibitaramo bye,Tom Cruise yashimagije Janet Jackson, benshi bakeka ko ari we yaba yerekejeho umutima, nyuma yo kumara igihe adahwema kugaragaza ko akunda Shakira, ariko we akamwereka ko nta mwanya afite mu mutima we.