Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage, yamaze gutangaza ko yifuza kugura indege ye bwite(private jet).
Uyu muhanzikazi w’imyaka 43, ibyo yabitangaje abinyujije kiri Instagram ye, aho yanavuze ko ari cyo gihe cyo kuva mu biruhuko arimo agasubira muri Nigeria, maze ahakomeza akazi ke, ari na ko yitegura kugura indege nk’uko abyifuza.
Tiwa Savage yatangaje ko yifuza kugura indege ye bwite
Uyu muhanzikazi wiyita umwamikazi wa Afrobeats, arimo kwitegura kugaruka muri Nigeria, aho azaba akubutse mu gihugu cya Bahamas, mu birwa bya Karayibe(Caribbean islands).
Tiwa Savage namara kugura iyo ndege nkuko yabitangaje, azaba yiyongereye ku bandi bahanzi b'iwabo basanzwe bazitunze barimo: Davido, Wizkid, Don Jazzy, Phyno, na Dj Cuppy.
