Tiwa Savage yasabye ko bamusemurira indirimbo ya Diamond Platnumz na G Nako

Tiwa Savage yasabye ko bamusemurira indirimbo ya Diamond Platnumz na G Nako

 Sep 19, 2024 - 17:21

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage yavuze ko nyuma yo kumva indirimbo nyinshi zimuririmba akeneye umuntu wamusemurira iyitwa "Komando" ya Diamond Platnumz na G Nako, kugira ngo atazakomeza kwibwira ko ari icyamamare nyamara baba bamuvuga nabi.

Umuhanzi wo muri Nigeria Tiwa Savage yasabye gusemurirwa indirimbo “Kamando” y’umucuranzi G Nako na Diamond Platnumz.

Nyuma yo kumva izina rye muri iyo dirimbo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Tiwa yasobanuye ko indirimbo nyinshi ziririmba izina rye, bityo akibwira ko ari umuntu uzwi kandi ukunzwe.

Tiwa Savage yanditse ati:“Indirimbo nyinshi zikoresha izina ryanjye, ntangiye kumva ko ndi umwihariko, ariko tutararenga aho nkeneye umuntu ushobora kunsemurira kugira ngo nizera ko bataba bantuka mu ndirimbo zabo.”

Icyakora, ku ruhande rwa G Nako abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasubije uyu muhanzikazi asaba abakunzi be kumusobanurira iyo ndirimbo.

Tubibutse ko indirimbo ‘Komando’ yasohotse ku mugaragaro mu Gushyingo 2023 G Nako ayikoranye na Diamond Platnumz, aho kugeza ubu amashusho y’iyo ndirimbo amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 8 kuri YouTube.