Thiago Silva yatangaje uko yaganiriye na Dybala ku byo kuza muri Chelsea

Thiago Silva yatangaje uko yaganiriye na Dybala ku byo kuza muri Chelsea

 Jul 10, 2023 - 05:00

Myugariro wa Chelsea Thiago Silva yemeje ko yaganiriye na Paulo Dybala amusaba kuza muri Chelsea.

Aba bakinnyi b'umupira w'amaguru bombi bahuriye muri Silverstone ahaberaga British Grand Prix, ndetse hakaba hari hari n'ibindi byamamare birimo Brad Pitt na Romeo Beckham.

Myugariro w'imyaka 38 Thiago Silva yahuye n'umunya-Argentine Paulo Dybala ukinira ikipe ya AS Roma baganiraho gato ku byerekeye no kuba uyu musore yakwerekeza mu ikipe ya Chelsea.

Silva aganira na Sky Sports yagize ati:"Nabonye Paulo Dybala hano, bamuvugaho muri Chelsea. Ndizera ko azaza.

"Twavuganye mubaza niba azaza, yansubije, ariko sinavuga icyo yambwiye."

Muri iki cyumweru ibinyamakuru byo mu Butariyani byanditse ko ikipe ya Chelsea ifite gahunda yo gusinyisha Dybala, watsindiye AS Roma ibitego 18 mu mwaka ushize w'imikino.

Bivugwa ko umutoza Mauricio Pochettino ari umufana ukomeye w'uyu mukinnyi, ndetse akaba ashobora kuboneka kuri miliyoni 10 z'amapawundi gusa.

Nyuma yo gufata ikipe ya Chelsea yasoje ku mwanya wa 13 muri shampiyona ishize, umutoza Pochettino akomeje kureba uko yayubaka ngo izaze muri shampiyona y'ubutaha ikomeye, dore ko intego ari kuyigarura muri UEFA Champions League.

Thiago yasabye Dybala kujya muri Chelsea

Paulo Dybala akundwa n'umutoza wa Chelsea