Nyuma yo guhirwa muri 2023 hamwe n’indirimbo ze nka “Music Sessions 53” na “Acrostico”, ku ya 29 Kamena Shakira yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye “Copa Vacia” yakoranye na mugenzi we Manuel Turizo.
Shakira yari agiye kurengerwa n'amazi ubwo yarimo gufata amashusho y'indirimbo
Ariko ntabwo byose byari byoroshye kuri uyu muririmbyi wo muri Colombia ubwo yari arimo gukora iyi ndirimbo, kuko yagize impanuka iteye ubwoba mu gihe cyo gufata amashusho, ku bw’amahirwe birangira neza.
Mu kiganiro na Primer Impacto, uyu mugore ukomoka mu gace ka Barranquilla, yasobanuye ibihe bibi yagize mu byumweru bike bishize.
Ati: "Twari tumaze akanya dufata amashusho, maze urukuta rwatangiraga amazi rurariduka, aho twari turi hatangira kurengerwa n'amazi. Ntabwo nashoboraga kwikuramo kuko nari mfite imigozi impambiriye ku buryo ntabasha kuzamuka. Bagombaga kunkuramo. Ku bw’amahirwe, Imana yakinze akaboko, none ubu ndi hano ndimo kubabarira inkuru.”
Yavuze kandi ko Turizo yamuburiye ko aho hantu hashobora kuriduka.
Yagize ati:”Manuel yari yamburiye ko hagiye kuriduka . Namubwiye ko bidashoboka, gusa byagaragaye ko yari ari mu kuri. Ibyo yahanuye byabaye impamo. ”
Ku rundi ruhande, uyu muhanzikazi yerekanye impamvu yahisemo uyu muhanzi banakomoka mu gihugu kimwe, ngo abe ari we bakorana iyi ndirimbo.
Ku bw'amahirwe, Shakira bamukuye aho yafatiraga amashusho amazi ataramurengera
Shakira yagize ati: “Natekereje kuri Manuel Turizo kubera ubwiza bw'ijwi rye, nifuzaga ijwi ryimbitse muri iyo ndirimbo, umuntu ufite ijwi ry'abagabo riremereye, kandi nifuzaga gukorana iyi ndirimbo n'umuntu ukomoka mu gihugu cyanjye, duturuka mu gace kamwe, muri Colombia.”
Kuva yerekanwa bwa mbere hafi ibyumweru bitatu bishize, amashusho ya Copa Vacia kuri YouTube amaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 46, miliyoni 1.2 z'abayikunze hamwe n’ibitekerezo bigera ku bihumbi 50 byatanzwe nabafana ku isi hose.
