Se wa Tupac Shakur araryoza Amerika urupfu rw'umuhungu we

Se wa Tupac Shakur araryoza Amerika urupfu rw'umuhungu we

 Jun 16, 2023 - 02:32

Nyuma y'igihe kirekire umuraperi Tupac yitabye Imana, se umubyara arashinja guverinoma ya Amerika kugira uruhare mu rupfu rw'umuhungu we.

Ku ya 13 Nzeri 1996, umuraperi ukomeye mu mateka, Tupac Shakur, yitabye Imana. Uyu muhanzi w’Umunyamerika, akaba igihangange mu isi y’imyidagaduro ndetse n’umwanditsi w’indirimbo, yapfiriye mu modoka yari atwaye i Las Vegas biturutse ku makimbirane y’abaraperi bo mu gice cy’uburasirazuba(East Coast) n’igice cy’uburengerazuba (West Coast).

Se wa Tupac Shakur yemeza ko guverinoma ya Amerika ari yo yihishe inyuma y'urupfu rw'umuhungu we

Urupfu rwe, hamwe n’urw'umuraperi mugenzi we Biggie Smalls, ntirurasobanuka, bityo ibitekerezo by'ubugambanyi bikaba bikiri byinshi.

Ku rundi ruhande, se, Billy Garland, arabizi neza. Ku rubuga rwa YouTube rwitwa  The Art of Dialogue, yasobanuye ko kuri we nyirabayazana w'iyicwa ry'umuhungu we ari guverinoma y'Amerika.

Mu ijoro ry’iyicwa rya Tupac, we hamwe n’abandi bagize itsinda rye ry’inshuti bakoranaga Muir label ye, Death Row Records, bakubise Orlando Anderson, umwe mu bari bagize agatsiko bari bahanganye i Las Vegas, mu mukino w'iteramakofe wahuzaga Mike Tyson na Bruce Seldon. .

Nyuma yo gukubitwa, Orlando Anderson yakurikiye imodoka ya Tupac na Suge Knight maze arasa amasasu ku modoka, biza no kuvamo urupfu rw'uyu muraperi.

Billy Garland yavuze ko imyitwarire y'umuhungu we idakwiye kandi ko yabikoze gusa kugira ngo yubahwe kandi yigaragaze imbere ya Death Row na Suge Knight.

Icyakora,  ngo ntabwo yemera ko Orlando Anderson yagize uruhare mu iyicwa ry'umuhungu we, kuko ibimenyetso byose byabonetse nta gihamya bitanga.

Tupac yapfuye arashwe muri zeri mu 1996

Byongeye kandi, nyirarume wa Anderson, Keefe D, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gatsiko ka Crips, amaze imyaka myinshi yishinja urupfu rwa mwishywa we, ariko Garland avuga ko byose biri mu rwego rwo guhishira guverinoma.

Ati: "Ntekereza ko gatera ari guverinoma. Sinzi uyu mugabo, Keefe. Birashoboka ko yahatiwe kuvuga ibyo kugira ngo akemure ibibazo bimwe. Ariko, sinkeka ko hari aho ahuriye n'urupfu rw’umuhungu wanjye. Habe na gato. Byose ni guverinoma ibyihishe inyuma.”