Rihanna akomeje gahunda yo gushaka mushiki w'abahungu be

Rihanna akomeje gahunda yo gushaka mushiki w'abahungu be

 Jun 11, 2024 - 16:25

Rihanna mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru yavuze ko n'ubwo adatwite ariko kubyara byo bidahagaze ndetse, akinifuza cyane kubyara umwana w'umukobwa.

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rihanna, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yagarutse ku bijyanye no kwagura umuryango we.

Ubwo uyu muhanzikazi akaba n’umugore w’umuraperi A$AP Rocky yaganiraga n’ikinyamakuru Entertainment Tonight, umunyamakuru yamubajije ku magambo akunze kuva kenshi yifuza kubyara umwana w’umukobwa.

Rihanna ngo arakifuza kwagura umuryango 

Yagize ati:”Urabona uko nabigenje!” Aha yashakaga kuvuga uburyo bakurikirana. Umunyamakuru amubajije niba bisobanuye ko ateganya kubyara abandi bana benshi, Rihanna yasubije ati:”Nibyo! Najye ni ko mbitekereza!”

Rihanna afitanye abana babiri b’abahungu, gusa yakunze kumvikana avuga ko yifuza kubyara gashiki k’abo bahungu be.