Rayon Sports ntiyumvikana na FERWAFA ku isubikwa ry'umukino wayo na Intare FC

Rayon Sports ntiyumvikana na FERWAFA ku isubikwa ry'umukino wayo na Intare FC

 Mar 8, 2023 - 09:44

Bikomeje kuba amayobera nyuma y'uko umukino wa Rayon Sports na Intare FC usubitswe hitabajwe itegeko ritari mu mategeko yagenwe azagenderwaho mu gikombe cy'amahoro cya 2023.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa ⅛ mu gikombe cy'amahoro, ariko uyu mukino wimuriwe kuri sitade ya Bugesera kuko kuri sitade ya Muhanga aho Rayon imaze iminsi yakirira haberaga ibikorwa by'akarere by'umunsi w'umugore.

Uyu mukino wari gutangira ku isaha ya saa 12:30 kugira ngo saa 15:00 hakinirwe undi mukino wa APR FC na Ivoire Olempic, ariko byatunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu FERWAFA yandikiye aya makipe abiri ibabwira ko uyu mukino wasubitswe.

Ibaruwa ya FERWAFA yagiraga iti:"Dushingiye ko Stade ya Bugesera yagombaga kwakira imikino ibiri ya 1/8 cy’amarushanwa y’igikombe cy’Amahoro ku munsi umwe.

"Dushingiye ko iyo Stade yavuzwe haruguru idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’inyongera ku mikino yombi. Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023."

Gusa hakurikijwe amategeko ari yagenwe mu gikombe cy'amahoro cya 2023 agena ko mu gihe amakipe azajya anganya azajya ahita atera penariti hatabayeho iminota 30 y'inyongera, usibye ku mukino wa nyuma gusa. Bivuze ko iyi mikino ibiri yose yashoboraga gukinirwa kuri sitade ya Bugesera ntibiteze ikibazo.

Ikipe ya Rayon Sports yahise itumiza inama yo kwiga kuri iki kibazo bivugwa ko ishobora kwanga gukina uyu mukino, kuko bigoye ko yakina uyu mukino ku wa Gatanu ngo ku Cyumweru ihite ikina na AS Kigali.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yabashije gutsinda Intare FC ibitego 2-1, uyu munsi hakaba hagombaga kugaragara ikipe igera muri kimwe cya kane.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports na Intare FC

Paul Were yatsinze igitego mu mukino ubanza