PNL:Kiyovu Sports yagaritswe na APR FC, AS Kigali itakaza umwanya wa mbere

PNL:Kiyovu Sports yagaritswe na APR FC, AS Kigali itakaza umwanya wa mbere

 Jan 28, 2023 - 11:43

APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde nyuma yo kwibarangura na Kiyovu Sports i Muhanga, mu gihe AS Kigali yatakaje amanota imbere ya Rwamagana City byatumye itakaza umwanya wa mbere.

Uwavuga ko umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC ariwo mukino wari ukomeye cyane kurenza indi ku munsi wa 17 wa shampiyona ntabwo yaba abeshye bitewe n'uko aya makipe yombi ahagaze muri uyu mwaka w'imikino.

Aya makipe yombi afite intumbero y'igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka ndetse akaba yanganyaga amanota 31, ari nako akurikiranye ku rutinde rwa shampiyona arushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri gusa.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Muhanga dore ko ariho Kiyovu Sports iri kwakirira imikino yayo muri iki gice cya kabiri cya shampiyona, kuko sitade ya Kigali yakiriragaho ikibuga kiri kuvugururwa.

Ni umukino utigeze wicisha irungu abawurebaga cyane ko ibitego byarumbutse, igice cya mbere kikarangira habonetse ibitego bitatu.

Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand ku munota wa gatatu gusa, ariko ku munota wa 19 Bizimana Yannick arakishyura ndetse ku munota wa 25 Niyibizi Ramadhan ashyiramo icya kabiri, igice cya mbere kirangira uko.

Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 68 gitsinzwe na Nshimiyimana Ismael Pitchou, maze biba ibitego bibiri ku bindi.

APR FC yafashe umwanya wa mbere

Ubwo umukino waganaga ku musozo abafana ku mpande zombi batangiye kwakira ko bagiye kugabana amanota, ku munota wa kane w'inyongera myugariro wa APR FC Niyigena Clement yagiboneye igitego cya gatatu cyatumye icyura amanota atatu.

Indi mikino yabaye:

MUKURA VS 1-1 RAYON SPORTS 
SUNRISE FC 0-3 GASOGI UNITED 
MUSANZE FC 0-1 RUTSIRO FC 
RWAMAGANA FC 1-0 AS KIGALI 

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze