PNL:Ibyaranze umunsi wa 16 wa shampiyona mu mibare

PNL:Ibyaranze umunsi wa 16 wa shampiyona mu mibare

 Jan 25, 2023 - 01:54

Nyuma y'igihe kenda kuzura ukwezi hakinwe umunsi wa 15 usoza igice cya mbere cya shampiyona, hakinwe umunsi wa 16 ariwo wa mbere mu gice cya kabiri amakipe akomeza kwesurana.

Tariki 23 Ukuboza 2022 nibwo hakinwe umukino wa nyuma w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda ari nawo usoza igice cya mbere cy'iyi shampiyona. Iyi shampiyona yongeye gusubukurwa tariki 20 Mutarama 2023, hakinwa umunsi wa 16 ari nawo wa mbere mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Uyu munsi watangiye ku wa Gatandatu ukarangira ku wa Kabiri w'ikindi cyumweru, hakinwe imikino umunani yose uko yari iteganyijwe n'ubwo uwa Rayon Sports na Musanze wigijwe inyuma gato kubera ibura ry'ikibuga ariko nawo wabaye kuri uyu wa kabiri.

Umukino wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports niwo mukino wonyine warangiye nta gitego kibonetse, dore ko ari n'umukino wari ukomeye dore ko aya makipe abiri anegeranye ku rutinde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Umukino Police FC yatsinzemo Gorilla FC 3-1 n'umukino Rayon Sports yatsinze Musanze FC 4-1, niyo mikino yagaragayemo ibitego byinshi kuko iyi mikino yagaragayemo ibitego bitanu muri buri umwe.

Muri rusange iyi mikino umunani y'umunsi wa 16 yagaragayemo ibitego 18, bivuze ko ari impuzandengo y'ibitego 2.25 kuri buri mukino aha umuntu yavuga ko atari bibi. Ibi bitego 18 byatsinzwe kuri uyu munsi, umunani byatsinzwe mu gice cya mbere mu gihe ibindi icumi byabonetse mu gice cya kabiri.

Imibare kandi igaragaza ko mu gutaha izamu abanyarwanda bari hejuru cyane kuri uyu munsi kuko aribo batsinze ibitego byinshi. Mu bitego 18 byatsinzwe, abanyarwanda batsinze 12 mu gihe abanyamahanga batsinze bitandatu bisigaye.

Shampiyona izongera gukinwa bageze ku munsi wa 17 uzatangira ku wa Gatanu w'iki cyumweru, ukaba ari n'umunsi uriho imikino ikomeye iteye amashyushyu benshi. Dore imikino iteganyijwe:

Ku wa Gatanu 27/01/2023

15:00:Police FC vs Eapoir FC

Ku wa Gatandatu 28/01/2023

15:00:APR FC vs Kiyovu Sports

15:00:Musanze FC vs Rutsiro FC

15:00:Rwamagana City vs AS Kigali 

15:00:Sunrise vs Gasogi United

15:00:Mukura vs Rayon Sports

Ku Cyumweru 29/01/2023

15:00:Bugesera FC vs Gorilla FC

15:00:Etincelles vs Marine FC

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze