Paula Kajala yaryohereje Marioo isabukuru ye y'amavuko

Paula Kajala yaryohereje Marioo isabukuru ye y'amavuko

 Dec 31, 2024 - 14:27

Ku isabukuru y'amavuko ya Marioo, umugore we Paula Kajala yamuhundagajeho amagambo meza y'urukundo, amwifuriza isabukuru y'amavuko, aboneraho no kumushimira kuko amukesha byinshi.

Uyu munsi ni isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Marioo, umugore we uherutse no kwibaruka, Paula Kajala yahaye indabyo uyu mugabo we anavuga ko uwo ari we uyu munsi abikesha Marioo.

Paula Kajala yagize ati:“Isabukuru nziza rukundo rwanjye, inshuti yanjye magara, ukaba na se w’abana banjye, ndashaka ko umenya ko uri papa mwiza ku mwana wacu. Ndashimira Imana kuba mfatanyije nawe urugendo rwiza rwo kurera abana bacu, wabaye umuntu wingenzi mu buzima bwacu, kandi ndahamya ndashidikanya ko ubuzima mfite mbukesha wowe.

Ubuntu bwa Nyagasani bube hafi yawe. Imana iguhe imigisha mubyo ukora byose, bigende neza, kandi ukomeze kwaguka umunsi ku wundi. Uri byose kuri njye, ndagukunda cyane “.

Umubano hagati yabo bombi watangiye kujya hanze mbuga mu ntangiriro za 2023 aho kugeza ubu Marioo na Paula babyaye umwana w’umukobwa witwa Amarah.