Ubwo uyu mugabo yari yitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2024 akabwira ko ibyaha bitatu byose akurikiranweho bimuhama, P Diddy n'umunyamategeko we Marc Agnifilo basabye ubushinjacyaha ko batanga ingwate ingana na miliyoni $50 kugira ngo arekurwe age aburana ari hanze.
Icyakora ubu usabe batanze urukiko rwabiteye utwatsi, bavuga ko agomba kuguma muri gereza akajya aburana afunze. Nyuma yo kubona ko urukiko rwanze ingwate babahaye, kuri ubu bongeye kwicara babwira ingamba zikakaye P Diddy azafata naramuka agiriwe impuhwe agafungurwa.
Mu mpapuro zabonwe n'ikinyamakuru TMZ, P Diddy yarahiye ko naramuka afunguwe atazigera yongera gutuma hari umukobwa cyangwa umukobwa wongera kumusura iwe mu rugo uretse gusa abo mu muryango we, abakurikirana imitungo ye, ndetse n'abagore babyaranye gusa.
P Diddy kandi yasezeranyije urukiko ko buri cyumweru bajya bahora bamupima ko hari ibiyobyabwenge afata, dore ko ahanini ari byo byatumaga asambanya abagore n'abakobwa ku gahato.
Uyu muraperi yahamije ibyaha bitatu birimo gusambanya abantu yitwaje icyo ari cyo, kubatera ubwoba no gucuruza abantu mu busambanyi yifashishije na label ye ya 'Bad Boy Entertainment'.
Mu gihe P Diddy yahamwa n'ibi byaha yahanishwa igifungo cy'imyaka 15, cyangwa se akaba yahanishwa igifungo cya burundu.
Uyu muraperi yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2024, akuwe kuri Hotel yari acumbitsemo mu mujyi wa New York aho yari amaze icyumweru aba.

