P. Diddy ibyo aregwa bikomeje kumuhuza ibyishimo by'abana be

P. Diddy ibyo aregwa bikomeje kumuhuza ibyishimo by'abana be

 May 30, 2024 - 15:16

Nyuma y'uko umuraperi P. Diddy mu cyumweru gishize atigeze y'itabira ibirori abana bari bakoze, amakuru aravuga ko n'ibirori by'undi mukobwa we na byo atazabyitabira.

Umuraperi Diddy biravugwa ko atazitabira ibirori by’umukobwa we witwa Chance w’imyaka 17 ubwo azaba yashoje amashuri, ndetse benshi bakaba bavuga ko ari ukubera ibirego byinshi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bimuri ku mutwe.

Nk’uko Tmz ibitangaza, ngo ibyo birori byo gusoza amashuri ya Chance Combs bizabera ku ishuri rya Sierra Canyon i Los Angeles, gusa ngo uzitabirwa n’umuryango wa Kim Porter na nyina wa Chance, Sarah Chapman gusa.

Ni ku nshuro ya kabiri Diddy atitabira ibirori bikomeye by’abana be, kuko mu cyumweru gishize yananiwe kwitabira ibirori by’abana be babiri b’impanga Jessie na D’Lila.

Icyakora, abacungira hafi bavuga ko Diddy byose arimo kubiterwa n’ibyo birego bitamworoheye kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho kugeza ubu abamwunganira bakomeje guhangana n’ibyo birego mu rukiko.