Brad Pitt na Angelina Jolie bongeye kugaruka mu binyamakuru. Mu gihe abahoze ari abashakanye bari mu ntambara ikomeye ku bijyanye no kurera abana babo, hari ikirego gishya cyatanzwe na Pitt ashinja uyu mukinnyikazi wa firime ibijyanye n’umutungo basangiye uri mu Bufaransa.
Brad Pitt ashinja Angelina Jolie kumuca inyuma ruhinga akagurisha imigabane ye ku bandi bantu
Uyu mutungo uzwi nka Chateau Miraval, ukaba inzu icuruza divayi. Amakuru avuga ko Brad Pitt yashinje Angelina Jolie kugurisha rwihishwa imigabane ye atabanje kubiherwa uruhushya. Uyu mukinnyi wa firime, avuga ko nta gice cy’ubwo bufatanye cyagombaga kugurishwa nta ruhushya rw’undi. Umugabane w’umutungo bari bafatanyije wari ufite agaciro ka miliyoni 30 z'amadolari.
Muri 2008, aba bombi baguze uyu mutungo ubarizwa mu Bufaransa, ndetse bawuburanye kuva batandukana muri 2019. Ndetse ubwo batandukanaga, bari bumvikanye ku bijyanye n’uyu mutungo mu bwumvikane, bemeza ko Brad Pitt afite imigabane ingana na 68% .
Bombi bemeje ko uyu mugabo ari we watakaje igihe kinini n'amafaranga muri uyu mushinga. Ariko ibintu byose byarahindutse muri 2021, bituma Brad Pitt arakara cyane. Byose byazambye nyuma y'itangazo ryashyizwe ahagaragara aho Angelina Jolie yemeje ko yagurishije imigabane ingana na 50% ku Murusiya Yuri Shefler, wari waratewe uw’inyuma na Pitt mu bihe byashize.
Kuki Angelina Jolie yihindutse Brad Pitt?
Ku ikubikubitiro, imigabane ingana na 38% yari asigaye kuri Jolie ku bwumvikane, yaje kugera kuri 50%. Ariko, umugambi wo kugurisha imigabane ye kumugabo we, waje gukendera.
Ese byagenze gute?
Muri dosiye, hari igice kivuga ko Angelina Jolie atashakaga kugurisha imigabane kuri Pitt nubwo yemeye ko azabikora. Ibi byabaye nyuma yuko Brad Pitt atsinze urubanza baburanaga, detse agahabwa uburenganzira bwo kurera abana babo batandatu. Icyakora, iki cyemezo cyaje gukurwaho n'umucamanza.
Angelina Jolie yagurishije imigabane ye ku Murusiya utaracanaga uwaka na Brad Pitt
Uru rubanza Brad Pitt ashinjamo Angelina Jolie kumugambanira mu bucuruzi, rwatangiye kuva muri Gashyantare 2022 kandi bisa nkaho ruzamara igihe kirekire.
