Nyuma y'ibyumweru hafi bibiri mu gihome, Nyaxo yarekuwe

Nyuma y'ibyumweru hafi bibiri mu gihome, Nyaxo yarekuwe

 Dec 13, 2023 - 14:52

Umunyarwenya Nyaxo hamwe n'abo bari bafungiye hamwe i Burundi barekuwe.

Umunyarwanda wamamaye mu gutera urwenya Kanyabugande Olivier uzwi ku izina rya Nyaxo, bimaze kwemezwa ko yavuye imbere ya ferabeto zo mu gihugu cy'abaturanyi cyo mu Burundi aho yari amaze iminsi afungiye.

Ifungurwa rya Nyaxo ryasakaye mu bitangamakuru byo mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023, aho byemezwa ko yafunguwe hamwe n'abandi bari bafunganywe.

Umunyarwenya Nyaxo yafunguwe 

Amakuru akaba avuga ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira ku ya 03 Ukuboza 2023 agafatirwa mu gihugu cy'abaturanyi mu Burundi. Ibi bikaba bivuze ko afunguwe nyuma yuko yari amazemo ibyumweru hafi bibiri byose.

Nubwo uyu munyarwenya afunguwe, ariko ntabwo haramenyekana icyo uyu musore yari afungiye kuko inzego mu Rwanda ntacyo zirabivugaho. Icyakora, kuko bizwi ko asanzwe akora komedi, bikaba bitekerezwa ko ashobora kuba yari yerekeje i Burundi mu bikorwa bye bya komedi.