Nyuma y'ibihuha by'amarozi Cristiano Ronaldo yahinyuje abahakana ubukwe

Nyuma y'ibihuha by'amarozi Cristiano Ronaldo yahinyuje abahakana ubukwe

 Jun 9, 2023 - 10:11

Rurangiranwa mu mupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo, yanyomoje abakuraho ubukwe bwe na Georgina Rodriguez.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena, Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez basubiye i Madrid kugira ngo bamurike ubucuruzi bushya bw’uyu rurangiranwa wo muri Porutugal. Umushinga we mushya wubucuruzi ni ikirango(brand) cy'amazi ya alkaline na antioxydeant, yitwa Ursu9. Ibirori byabereye muri Gran Vía, muri Spain.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongeye kwemeza ko urukundo rwabo ari nta makemwa

Bombi bagaragaye bari kumwe bameze neza, nubwo ibihuha bivuga ibibazo ndetse no gutandukana ari byo biri mu mubano wabo. Umukunzi we yari iruhande rwe igihe cyose, ariko itangazamakuru ryashatse gucukumbura kuri iki kibazo, nuko umunyamakuru Leticia Requejo yegera aba bombi kugira ngo agerageze gusobanura neza ikibazo cyabo.

Nyuma yo kwerekana ubucurizi bwabo bushya, bakoze ikiganiro n’abanyamakuru aho batifuzaga kugira icyo bavuga ku buzima bwabo bwite, ariko bimaze kurangira, umunyamakuru w'ikiganiro Telecinco yashoboye kuvugana na Georgina amubaza ibihuha bivuga ko umubano we n'uyu rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Manchester United uri aharindimuvukana.

Abanyamakuru bakomeje kubaza ibibazo byinshi bitandukanye, ntibyagarukiye aho, kuko baje no kubaza ibyerekeye ubukwe.

Cristiano Ronaldo yavuze ko umunsi umwe azashyingirwa na Georgina Rodriguez 

Abajijwe niba azashyingirwa na Georgina Rodriguez, Cristiano wari uhagaze iruhande rwe, yasubije ashimangira ati: "Umunsi umwe byanze bikunze."

Umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez umaze iminsi uri mu mazi abira, cyane ko no mu minsi ishize, nyina wa Cristiano, Dolores Aveiro byavuzwe ko yaracishije amarozi kugira ngo abatandukanye, nubwo uyu muryango wabihakaniye kure.