Ntibisanzwe! Sitade inyuramo gariyamoshi itangaza benshi

Ntibisanzwe! Sitade inyuramo gariyamoshi itangaza benshi

 May 31, 2023 - 02:50

Ikipe yitwa TJ Tatran Cierny yo muri Slovakia ntizwi kuri byinshi, ariko kimwe mu bitangaza benshi kuri yo ni sitade yayo inyuramo gariyamoshi.

Cierny Balog ni umujyi muto uherereye muri Slovakia utuwe n'abantu basaga ibihumbi bitanu, ukaba wararushijeho kumenyekana mu myaka ishize kubera sitade iri muri uyu mujyi.

Mu 2015 nibwo bwa mbere hagarutswe cyane ku mashusho yagaragaye aho gariyamoshi yanyuraga muri sitade hagati y'ikibuga n'aho abafana bicara, bikaba byarasize abantu bibaza byinshi.

Bamwe bibajije niba ari ibintu byaba byarakozwe ku bw'impamvu runaka ariko akaba atariko bihora, ndetse amatsiko akomeza kuba benshi hibazwa niba koko muri iyi sitade harimo umuhanda usanzwe unyurwamo na gariyamoshi.

Igisubizo kuri ibi nuko umuhanda wa gariyamoshi witwa Čiernohronska unyura muri iyi sitade ya Cierny Balog, ndetse ikaba ihanyura buri munsi yaba igenda cyangwa igaruka kuri sitasiyo yayo.

Cierny Balog Stadium itangaza benshi(Net-photo)

Iyi sitade ya Cierny Balog yubatswe mu myaka ya 1980 ubwo uyu muhanda wa gariyamoshi utari ugikoreshwa, ndetse ntibizwi neza impamvu ubuyobozi bwahisemo kubaka iyi sitade aho.

Ibintu byaje guhindura mu myaka ya 1990 ubwo abanya-Slovakia bongeye gusana za gariyamoshi. Mu 1992 nibwo uyu muhanda wongeye gufungurwa, ukaba ukoreshwa mu bukerarugendo.

Mu mpeshyi cyane cyane nibwo uyu muhanda ukoreshwa ku bantu bishyura bashaka gutembera imisozi ya Tatras. Iyi gariyamoshi igenda ibirometero 17 iva ahitwa Chvatimech igana Vydrovo, ariko guca muri sitade ya Cierny Balog ni kimwe mu bishimisha abantu muri ubwo bukerarugendo.

Gariyamoshi inyura impande y'ikibuga(Net-photo)