"Nkunda Arsenal"-Umukinnyi wifuzwa cyane na Chelsea yatangaje ko yikundira mukeba wayo

"Nkunda Arsenal"-Umukinnyi wifuzwa cyane na Chelsea yatangaje ko yikundira mukeba wayo

 Dec 27, 2022 - 12:30

Umunya-Portugal Rafael Leao wifuzwa cyane n'ikipe ya Chelsea yatangaje ko akunda Arsenal, bituma abafana bayo batangira kwibaza niba bishoboka ko bamubona.

Rafael Leao ni umwe mu mari zishyushye mu bakinnyi bari ku mugabane w'iburayi dore ko usibye kwigaragaza mu gikombe cy'isi, uyu musore amaze gutsinda ibitego birindwi akaba yaranatanze imipira ikenda yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w'imikino muri AC Milan.

Gukomeza kwitwara neza k'uyu musore w'imyaka 23 byatumye amakipe akomeye atangira kumureba ijisho ryiza, muri ayo makipe hakaba harimo ayo muri Premier League ayobowe na Chelsea y'umuherwe Toddy Boehly.

Bivugwa ko mu mpeshyi ishize ikipe ya Chelsea yatanze miliyoni 70 z'amapawundi muri AC Milan kuri uyu musore ariko iyi kipe ikazanga, Chelsea rero ikaba itaracitse intege kuko ikomeje gushaka uyu musore.

Uyu musore watangiye kujya mu mitwe y'abafana ba Chelsea yatangaje ko akunda mukeba wayo bahurira mu mujyi wa London, bituma abakunzi ba ruhago batangira kwibaza niba azabirengaho akajya muri Chelsea.

Aganira na RDP Africa, Leao yagize ati:"Narebye imikino myinshi muri uyu mwaka. Nkunda Arsenal, ntekereza ko bakina neza cyane."

Amakuru menshi avuga ko Graham Potter utoza Chelsea yifuza kongeramo abakinnyi mu ikipe ye mu kwa mbere, ndetse Rafael Leao akaba ari mu bakinnyi ba mbere Potter yifuza ko basinya hakiri kare.

Ikipe nka Manchester United nazo zivugwa kuri uyu musore, byatangiye no gutekerezwa ko Arsenal ishobora kwinjiramo kubera ibyo uyu musore yatangaje kandi iyi kipe ikaba inakeneye umukinnyi ukina ku ruhande.

Arsenal yo iri kuvugwa ku bakinnyi Joao Felix wa Atletico Madrid na Mykhailo Mudryk wa Shakhtar Donetsk, aba bose akaba ari abakinnyi banyura ku ruhande ishobora kureka ikajya kuri Rafael Leao.

Leao arifuzwa n'amakipe menshi(Net-photo)