Nicki Minaj yagejejwe mu nkiko

Nicki Minaj yagejejwe mu nkiko

 Jan 4, 2025 - 09:29

Umuraperikazi Nicki Minaj utajya umara kabiri nta muntu bagiranye ikibazo, yongeye kugezwa mu nkiko ashinjwa n'uwahoze ari umujyanama we amushinja kumuhohotera.

Mu mpapuro z'ikirego zabonywe n'ikinyamakuru TMZ kuri uyu wa Gatanu, zigaragaza ko uwitwa Brandon Garret wari umujyanama wa Nicki Minaj ari we watanze ikirego amushinja ko yamukubise ubwo yakoraga ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'isi yise 'Pink Friday 2'.

Muri iki kirego uyu mugabo yavuze ko Nicki Minaj yamukubise muri Mata 2024 ubwo hari mu rwambariro mu gitaramo yakoreye i Detroit i Michigan.

Uyu mugabo yavuze ko Nicki Minaj yamukubise nyuma yo gutahura ko uyu mugabo hari undi muntu yasabye ko ajya urupapuro rw'imiti yandikiwe ba muganga. Ibi byaramurakaje bituma amukubita urushyi.

Uyu mugabo yavuze ko uretse kuba yarababajwe ku buryo bw'umubiri, yanabwiwe amagambo mabi yamukomerekeje mu buryo bw'amarangamutima.

Yavuze ko kandi Nicki Minaj yahise amwangira kugenda mu modoka yari yabazanye, bituma asigara muri Detroit mu buryo atateguye nyamara nta n'ubushobozi yari afite bwo kuhaguma.

Uyu Brandon akaba asaba ko Nicki Minaj yamuha indishyi z'akababaro, icyakora TMZ ntiyigeze itangaza ingano y'ibyo yifuza.