Umuhanzi wo muri Nigeria wanegukanye igihembo cya Grammy awards Damini Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy yatangaje imbarutso y'igitaramo cy'amateka yakoreye mu Bwami bw'u Bwongereza ku wa 03 Kamena 2023.
Burna Boy iki gitaramo yakoreye muri Stade ya London cyatumye aba Umunyafurika wa mbere wujuje iyi stade irimo ibihumbi 80000, maze nawe ati " Narabibabwiye ko ari nge urenze muri Afurika."
Ku bw'ibyo, aya mateka yakoreye i London, yagarutse atangaza ko mushiki we Ronami Ogulu ariwe wari ubwonko bwa kiriya gitaramo kugira ngo kigende neza.

Mushuti wa Burna Boy Ronami, niwe wari inyuma y'igitaramo cy'amateka musaza we yakoreye i London
Burna Boy akaba yagaragaje ko uyu mushiki we yakoresheje ingufu nyinshi mu gutegura kiriya gitaramo ngo kubera ko byari cyo cyifuzo cye. Ibi akaba yabisangije abakunzi be kuruta rwe rwa Instagram.
Mu magambo ye ati " Byose byararangiye Ronami. Kiriya gitaramo ni wowe wari inyuma ya byose. Nzi neza imvune wakuyemo, nubwo byari icyerekezo cyawe. Byari bitangaje kubona ibintu byiza mu buzima. Ntewe ishema nawe."
Hagati aho, uyu mushiki we Ronami usanzwe ari n'umunyamideri, akaba ari we akunze kumufasha mu kazi ka buri munsi, dore ko aheruka no gutangaza ko ari we wamwambitse ubwo yitabiraga Iserukiramuco rya Met Gala 2023 riheruka kubera muri Amerika.
