Nyuma yo gutangaza ko yagiriye ibibazo by’ubuzima mu ndege, rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe Mike Tyson, yaremye abakunzi be agatima, asobanura ko ubu ameze neza ijana ku ijana.
Tyson abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ko yumva ameze neza ijana ku ijana ndetse agomba gutsinda Jake Paul bazahangana mu minsi iri imbere.
Tyson biteganyijwe ko azarwana na Jake Paul ku ya 20 Nyakanga 2024 muri AT&T Arena, ndeste umurwano wabo uzerekanwa live ku rubuga rwa Netflix.
Twabibutsa ko hashize iminsi ibiri Mike Tyson atangaje ko yagiriye ikibazo mu ndege yavaga i Miami yerekeza i Los Angeles.
