Messi azakina Igikombe cy'isi gikurikira-Umunyabigwi wa Argentine yahishuye icyo yaganiriye na Lionel Messi

Messi azakina Igikombe cy'isi gikurikira-Umunyabigwi wa Argentine yahishuye icyo yaganiriye na Lionel Messi

 Dec 21, 2022 - 06:30

Umunya-Argentine witwa Jorge Valdano yemeza adashidikanya ko Lionel Messi atenda gusezera mu ikipe y'igihugu, kandi ko azakina Igikombe cy'isi cyo mu 2026.

Hagiye humvikana ibihuha binyuranye amakuru yavugaga ko nyuma y'Igikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, Lionel Messi w'imyaka 35 ashobora guhita asezera mu ikipe y'igihugu ya Argentine aho umukino batsinzemo u Bufaransa wari kuba uwa nyuma uyu mugabo akiniye Argentine.

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy'isi Lionel Messi yakuye abanya-Argentine mu rujijo mu magambo ye yemeza ko atagiye gusezera mu ikipe y'igihugu, ndetse bivugwa ko yabisabwe n'abakinnyi bagenzi be.

Lionel Messi yabwiye TyC Sports ati:"Ntabwo ngiye gusezera mu ikipe y'igihugu ya Argentine. Nshaka gukomeza gukina nk'uwatwaye igikombe. Twahangayitse ariko twagitwaye[Igikombe cy'isi].

"Nashakaga gusoza gukina umupira w'amaguru[career], nta kindi kintu nasaba, ndashima Imana, yampaye buri kimwe."

Lionel Messi yegukanye Igikombe cy'isi yari yarabuze

Nyuma yo gutangaza aya magambo, benshi batekereje ko uyu mugabo ashobora kuba agiye gukomeza gukinira ikipr y'igihugu ariko akaba atazageza mu 2026 aho azaba afite imyaka 39 mu gikombe cy'isi kizabera muri Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe za America.

Aho bivuze ko byibuze Messi yasunika akageza mu 2024 aho ikipe y'igihugu ya Argentine izakina Copa America, abasore ba Lionel Scaloni bazaba bashaka kureba ko bakwisubiza igikombe baherutse gukura muri Brazil.

Jorge Valdano ni umunyabigwi wa Argentine wegukanye Igikombe cy'isi muri iyi kipe mu 1986 mu ikipe yari iyobowe na Diego Maradona. We ahamya adashidikanya ko mu gikombe cy'isi cya 2026 Lionel Messi azaba ahari.

Valdano yabwiye Cadena Cope ati:"Nganira na Messi mbere y'Igikombe cy'isi, yambwiye ko agiye gukina mu gikombe cy'isi cya gatanu kandi nta mukinnyi wigeze akina mu bikombe by'isi bitandatu.

"Yambwiye ko bidashoboka, ubundi arambwira ati'Nintwara Igikombe cy'isi nzagumishamo umwambaro wange mpaka mu gikombe cy'isi gitaha'.

"Tuzareba niba Messi yabishobora. Umupira w'amaguru werekanye ko ubundi bidashoboka kuba umukinnyi yakina ibikombe by'isi bitandatu."

Jorge Valdano yashyize hanze ibyo yaganiriye na Lionel Messi(Image:Getty)

Mu gihe Lionel Messi yaba ashyize umutima ku kuzakina Igikombe cy'isi cya 2026 birasaba kuzaguma ku rwego rwo hejuru kugeza ku myaka 39 azaba afite mu 2026.

Kugeza ubu ibyo sibyo biraje ishinga uyu munya-Argentine dore ko akomeje ibirori byo kuryoherwa n'igikombe yashatse ubuzima bwe bwose, akaba akomeje no guca uduhigo dutandukanye cyane cyane kuri Instagram.

Nyuma yo kuzuza miliyoni 400 z'abantu bamukurikira kuri Instagram akaba umuntu wa kabiri ukurikirwa cyane kuri uru rubuga, yaciye n'agahigo k'ifoto yakunzwe cyane[Likes] kuri Instagram. 

Ifoto yari isanzwe ifite agahigo ko gukundwa cyane kuri Instagram ni ifoto y'igi yashyizwe kuri Instagram tariki 04 Mutarama 2019 aho kugeza ubu yakunzwe[Likes] n'abantu barenga miliyoni 56. Iyi foto yakunzwe n'abantu 56,358,099.

Kugeza ubu iyo foto ya Lionel Messi yo yamaze kurenza abantu miliyoni 68 bayikunze, ndetse bari kwiyongera umunota ku wundi ku buryo ntawe uzi ngo iragarukira ku bantu bangahe.