Messi ari mu bihano nyuma yo gusuzugura abayobozi

Messi ari mu bihano nyuma yo gusuzugura abayobozi

 May 2, 2023 - 15:40

Rutahizamu Lionel Messi yamaze guhanwa n'ikipe ya PSG nyuma yo gukora urugendo rwerekeza muri Saudi Arabia adasabye uruhushya.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze guhagarika Lionel Messi ibyumweru bibiri nyuma yo gukora urugendo akerekeza muri Saudi Arabia atahawe uruhushya n'ikipe.

Messi n'umuryango we berekeje muri Saudi Arabia nyuma y'umukino ikipe ye ya PSG yatsinzwemo na Lorient ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku Cyumweru.

Mu byumweru bibiri PSG yahagaritse Messi ntazitozanya n'abandi, ntazakina ndetse ntabwo azajya ahembwa.

Bivugwa ko Lionel Messi yasabye uruhushya ashaka kujya mu bikorwa by'ubucuruzi ntaruhabwe, agahitamo kugenda abamuyobora batabishaka dore ko asanzwe ari ambasaderi wa Saudi Arabia mu by'ubukerarugendo.

Messi azasiba umukino wa Troyes n'uwa Ajaccio mu gihe hasigaye imikino itanu ngo iyi kipe itware igikombe cya shampiyona cya kenda mu myaka 11 iheruka.

Ibi bije nyuma y'igihe bivugwa ko Lionel Messi ashobora kutongera amasezerano muri PSG, ahubwo akaba ashobora kwerekeza muri FC Barcelona yakuriyemo cyangwa andi makipe amushaka muri Asia.

Urugendo Messi yagiriye muri Saudi Arabia rwatumye ahanwa(Net-photo)