Icyamamare mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu njyana ya pop Madonna Louise Ciccone uzwi cyane ku izina rya Madonna, yamaze kuregwa n'abafana be babiri batuye i New York mu rukiko bamushinja kuba yaratinze kugera mu gitaramo cye bikabakereza mu mayira.
Iki kirego cyatazwe n'abafana by'uyu muhanzi Michael Fellows na Jonathan Hadden. Mu kirego batanze mu rukiko rwa Brooklyn federal court ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, bavuze ko Madonna yakerewe amasaha abiri n'iminota 15 ku masaha yagomba kugerera ku rubyiniro.
Madonna yarezwe mu rukiko nyuma yo gukererwa kugera ku rubyiniro
Igitaramo yakerewemo, cyikaba ari icyabaye ku wa 13 Ukuboza 2023 i New York muri Barclays Center Arena. Muri kopi bashyikirije urukiko, bavuze ko ku matangazo yamamaza iki gitaramo , cyagombaga gutangira saa 8h30 pm, ariko ngo Madonna yahageze saa 10h30, bituma kirangira ku wundi munsi ahagana i saa saba z'ijoro.
Michael na Jonathan bavuga ko Madonna na kompanyi yamamaje iki gitaramo ya Live Nation bagaragaje ubunyamwuga buke bica gahunda zabo, bityo ko bagomba kugezwa mu rukiko. Aba bombi kandi, bavuze ko kuba igitaramo cyaratinze, byabagizeho ingaruka, kuko ngo bari gutaha bakita ku miryango yabo, ikindi kandi ngo bari bafite n'izindi nshingano.
Madonna wakerewe amasaha abiri kugera ku rubyiniro yamaze kuregwa mu rukiko
Bakomeza bavuga ko kandi muri iryo joro batashyemo, ibijyanye n'ingendo byari bigoranye cyane. Ntabwo ari ubwa mbere Madonna yaba aje ku rubyiniro akerewe akagezwa mu rukiko, dore ko no mu 2019 abafana bo muri Florida nabwo bamureze. Abandi bo muri New York mu 2020 nabwo bamugejeje mu rukiko.
Iki gitaramo Madonna yakerewemo, akaba ari kimwe mu bitaramo ari gukora hirya no hino ku Isi guhera muri Gicurasi 2023 yakiruka uburwayi. Akaba azabisoreza muri Mexico muri Mata 2024. Kuri ubu, Madonna, Live Nation na Barclays Center batagerejwe mu rukiko ngo batange ibisobanuro.
