Lil Wayne n'uwahoze amurinda rurageretse mu nkiko

Lil Wayne n'uwahoze amurinda rurageretse mu nkiko

 Dec 4, 2023 - 10:18

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr., wamenyekanye nka Lil Wayne yamaze kujyanwa mu nkiko n'uwahoze amurinda amushinja ibyaha birimo no kumukubita.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lil Wayne, yamaze kugezwa mu nkiko n’uwahoze ari umurinzi we, amurega kumukangisha kumurasa ndetse no kumukubita.

Lil Wayne yajyanywe mu nkiko n'uwahoze ari umurinzi we

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo uyu mugabo witwa Carlos Christian, yavuze ko ibyo byabye mu mwaka wa 2021, ubwo bari mu rugo rwe ahitwa Hidden Hills muri California, nyuma yo kugirana amakimbirane.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakomerekejwe n’ibyo Lil Wayne yamukoreye, haba ku mubiri nteste no mu mitekerereze, tutibagiwe no kuba yarabuze umushahara we, bityo akaba asaba amafaranga y’indishyi z’akababaro.

Lil Wayne yahakanye ibyo aregwa byose 

Icyakora ku ruhande rwa Lil Wayne, bahakanye ibi birego, bavuga ko uyu muraperi nta ntwaro atunze, ndetse ko ibyo bintu atabikura.