Lady Gaga yateye utwatsi ibyo gutwara inda

Lady Gaga yateye utwatsi ibyo gutwara inda

 Jun 5, 2024 - 17:51

Mu gihe hari hashize iminsi hahwihwiswa ibihuha by'uko umuhanzikazi Lady Gaga yaba atwite, yamaze kubihakana.

Lady Gaga yahakanye ibihuha bivuga ko gutegura kibyarana n’umukunzi we Michael Polansky, nyuma y’amafoto yafatiwe mu bukwe bwa murumuna we yatumye abantu benshi bemeza ko atwite.

Ayo mafoto yafashwe mu mpera z'icyumweru gushize, yerekanaga Gaga yambaye ikanzu yirabura gusa yagaragaraga nk’umuntu utwite kubera uburyo inda ye yanganaga.
Kubera unuryo inda ye itari imeze nk’uy’umuntu ukora imyitozo ngororamubiri nka we, abantu bamwe batangiye kuvuga ku mubiri we bakeka ko atwite.

Lady Gaga yateye utwatsi ibyo gutwita 

Uyu muhanzikazi w'imyaka 38 y'amavuko yatangiye umubano we na Michael Polansky, umucuruzi akaba n'umugiraneza, kuva mu mwaka wa 2020. Muri uwo mwaka, ni bwo yemeje ko bakundana abinyujije muri poste ya Instagram yerekana bombi bari mu bihe byiza i Miami nyuma y’ibirori bya Super Bowl.

Si ubwa mbere bamukekahi gutwita, kuko no myaka icumi ishize, na bwo benshi bari bakwirakwije ibihuha ko atwite.

Lady Gaga yagaragaye mu bukwe bwa murumuna we asa n'utwite

Icyakora, muri 2020 uyu muhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya pop yabwiye InStyle ko afite gahunda yo kuzaba umubyeyi, ariko ntabwo yari yatangaje igihe.