Kim Kardashian yahawe isomo na Pete Davidson

Kim Kardashian yahawe isomo na Pete Davidson

 Jun 9, 2023 - 08:39

Nyuma y'igihe batandukanye, Kim Kardashian yavuze agahinda yatewe n'ibyabaye kuri Pete Davidson.

Kim Kardashian yavuze ku rukundo rwe na Pete Davidson baheruka gutandukana. Mu kiganiro cyo ku wa Kane cya The Kardashians, uyu mugore w’imyaka 42 washinze SKIMS, yirekuye avuga ibyo yize mu rukundo rwe rw’amezi icyenda yabanyemo na Pete.

Kim Kardashian yavuze ku rukundo rwe na Pete Davidson 

Mu magambo ye yabisobanuye agira ati: "Wigira kuri buri kintu kandi ikintu kimwe nize mu bihe byashize, ni uko itangazamakuru ari ryo ryanteye kumva ko ndi mu mubano ukomeye nihuse cyane.”

Kim na Pete w'imyaka 29, batangiye gukundana mu mpeshyi ya 2021. Urukundo rwaje nyuma y'amezi Kim asabye ubutane na Kanye West bari bamaze y’imyaka itandatu bashakanye.

Bombi barangije gutandukana muri Kanama 2022 nyuma y'amezi icyenda. Muri icyo gihe, hari amakuru yatangarije ikinyamakuru People ko Pete yagiye mu buvuzi bw’ihungabana kubera amagambo y’iterabwoba yabwirwaga na Kanye West.

Kuva icyo gihe, umunyarwenya yasobanuye uko ibintu bimeze, asetsa mu rwenya rwe yerekana uburyo yagize umwaka udasanzwe, ndetse avuga ku bitutsi byose uyu muraperi yamututse.

Kim Kardashian avuga ko yishinja amakosa kuba Pete Davidson yarazonzwe na Kanye West 

Kim yanavuze ku gutandukana kwabo mu gice kibanziriza iki cya Kardashians, yemera ko yumvise yishinja icyaha nyuma yo gutandukana, kubera uburyo Pete yanyuze muri byinshi kubera umubano we na Kanye West.