Khloé Kardashian, umunyamideri w’imyaka 38, asa nkuwiteguye kongera gukoza ibirenge mu nyanja y’urukundo! Mu kiganiro giheruka, uyu mugore yahishuye ukuri ku byerekeye umuntu mushya mu buzima bwe. Byose byazamutsr ubwo yaherekezaga mushiki we Kim Kardashian mu kwerekana imideri ya Dolce & Gabbana i Milan.
Khloe Kardashian na Michele basize inkuru mu Butariyani
Mu buryo butangaje, Kim nta wundi yari yateguriye Khloé, uretse umukinnyi wa firime w’Umutaliyani Michele Morrone, wakunzwe muri filime izwi cyane “365 Days”.
Nyuma y'ibi birori, Khloé ntiyashoboraga guhisha ibyishimo ibyishimo bye kuri Michele, maze aragira, ati: "Ndatekereza ko ari mwiza cyane. Ameze, nk’umugabo! Nkunda umugabo mwiza. Rwose ni mwiza, muremure kandi afute imbaraga. Ameze neza.”
Khloe Kardashian na Michele bagaragaye babyinana
Uyu mugore wo mu muryango w’aba-Kardashians, yanagaragaje ko yifuza gutangira bundi bushya, agira ati: "Nagize umwaka utoroshye, ku buryo nshimishijwe no kuba ndi ahantu hashya kandi nkagira imbaraga nshya."
Mu kwerekana imideli ya Dolce & Gabbana, Khloé na Michele bisanze umwe yucaye iruhande rwa mugenzi we, bibaha amahirwe meza yo guhuza. Khloé yahise atangira kumenyekanisha Michele ku nshuti ze, abasetsa avuga ko umuhuro wabo bombi wari ubukwe.
Icyakora, icyo si cyo cyaciye abantu ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ifoto ya Khloé na Michele yazengurutse kuri enterineti, ni yo yarikoroje. Mu ifoto, Michele agaragara neza asoma Khloé mu gahanga.
Abajijwe no ku yindi foto yagaragayemo Michele amufashe mu rukenyerero, Khloé yagize ati:"Yambajije niba ashobora gushyira ikiganza cye ku rukenyerero rwanjye kugira ngo badufotore, nanjye mubwira ko ari byiza cyane kuba amabajije! Turabikora.”
Uretse kwifotozanya, ngo bagaragaye banasomana
Ariko, biragaragara ko ibihuha ku rukundo rwabo bitatinze, kuko uhagarariye Michele, yahise asobanura neza ko ifoto yafashwe ku bw’ikifuzo cya Dolce & Gabbana cyo gufotorwa bari kumwe.
