Kera kabaye Guinness World Record yemeje ko Hilda Baci yatetse amasaha 93

Kera kabaye Guinness World Record yemeje ko Hilda Baci yatetse amasaha 93

 Jun 14, 2023 - 01:34

Nyuma y'igihe kuri ubu Guinness World Record yemeje ko Umunya-Nigeria Hilda Baci ariwe wamaze igihe kirekire atetse.

Umutetsi rurangiranwa wo muri Nigeria Hilda Effiong Bassey amazina nyakuri ya Hilda Baci, kuri uyu wa 13 Kamena 2023 nibwo nyuma y'igihe komite ishinzwe kwandika abakoze uduhigo mu isi mu gitabo cya Guinness World Record yemeje ko uyu Hilda Baci abaye indashyikirwa mu isi.

Byari byatangajwe ko uyu Hilda Baci yahereye ku wa 11- 15 Gicurasi 2023, ari mu gikoni atetse ibiryo binyuranye ataruhutse. Icyo gihe yatangaje ko yamaze amasaha 100 yose atetse.

https://www.thechoicelive.com/guinness-world-record-ntiremeza-neza-niba-hilda-baci-yaratetse-iminsi-4

Nyamara rero Baci agitangaza ko yatetse aya masaha, Guinness World Record yamusabye ibimenyetso ndetse binatwara iminsi myinshi babyigaho kugeza ubwo byatangiye guteza impaka bavuga ko byatinze.

Hilda Baci yatetse amasaha 93 n'amasegonda 11 aba uwa mbere mu isi

Ku bw'ibyo kuri uyu wa 14 Kamena, Guinness World Record yasohoye itangazo kuri Twitter yemeza ko uyu Hilda Baci yatetse amasaha 93 n'amasegonda 11 aho kuba 100 nk'uko yari yabitangaje mbere.

Ibi byatumye aba uwa mbere ku Isi utetse igihe kinini aciye ku muhinde Lata Tondo wari ufite  agahigo ko guteka amasaha 87 n'amasegonda 45.

Bikaba bitangazwa ko byibura mu gihe utetse ushobora gufashwa n'umuntu umwe kandi ukajya ufata akaruhuko katarenze iminota itanu wenda ugiye nko mu bwiherero.