Kendall Jenner yigaramye Aba-Kardashians bamureze bakamukuza

Kendall Jenner yigaramye Aba-Kardashians bamureze bakamukuza

 Jun 24, 2023 - 07:45

Kendall Jenner, yihakanye umuryango wa Kardashian, avuga ko we yiyumva nka Jenner.

Nubwo ashobora kwishimira amahirwe yose izina rye rimuha, Kendall Jenner ntabwo asa nkaho yumva yorohewe rwose n’ishusho agomba kwereka isi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru The Wall Street Journal, uyu munyamideri w'imyaka 27, yemeye ko atumva ko ari “Umu-Kardashian”.

Kendall Jenner yavuze ko we yiyumva nka Jenner, atiyumva nka Kardashian 

Aho kuvuga ko afitanye umubano mubi na bo, yagize ati: “Kuva nkiri muto rwose, numvaga ntari mu muryango wanjye”.

Yakomeje ati: “Ndabyumva ko nabayeho munsi y’umutaka wa Kardashian, ariko byarambabazaga, kuko meze nka data mu buryo bwinshi. Ku bwanjye ndi Jenner.” Tubibutse ko Kendall na Kylie bombi ari bashiki ba Kim, ariko kuri nyina gusa. Se ni Caitlyn Jenner ntabwo ari Robert Kardashian, nka bashiki be na musaza wabo mukuru.

Nyamara, Kendall Jenner yakuriye mu muryango wa Kardashian, areranwa n'abavandimwe be barimo, Kim, Kourtney na Khloe, banavukana kuri nyiana

Yashoje agira ati: "Njye mbona ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe ku isi kugira ngo mbashe kubaho ubuzima mbayeho, ariko ndatekereza ko bimpangayikishije cyane kuruta uko byanshimisha."

Yashakaga kuvuga ku bibazo byo gucunga igitutu cy’izina ry'umuryango yagize. Ariko yabonye uburyo bwo guhangana na byo, harimo: kuganira n’abandi bahuje ibibazo, gutangaza amakuru, imyitozo ngororamubiri, koga no guhurira hamwe n'inshuti n'umuryango bakaganira.