Juvenal arifuza gusubiza Kiyovu Sports ba nyirayo

Juvenal arifuza gusubiza Kiyovu Sports ba nyirayo

 Jul 16, 2023 - 10:06

Mu nama y'inteko rusange ya Kiyovu Sports yabaye kuri iki Cyumweru, perezida wa Kiyovu Sports Company Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko yifuza ko ikipe yasubira mu maboko y'abanyamuryango bayo.

Ubushize ku wa 02 Nyakanga 2023, inama y'inteko rusange ya Kiyovu Sports yari yasubitswe nyuma yo gusanga umubare w'abanyamuryango usabwa ngo ibe ituzuye.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 nibwo iyi nama y'inteko rusange noneho yabaye, ikaba yabereye kuri Hotel Chez Lando iherereye i Remera .

Perezida wa Kiyovu Sports Company Mvukiyehe Juvenal yahawe umwanya wo kugaragaza raporo y'imibereho y'ikipe mu myaka ine ishize, agaragaza ko muri icyo gihe yavunishijwe akaba yifuza ko ikipe yasubiranwa n'abanyamuryango bayo.

Juvenal yagize ati:"Mu mwaka wabanje twashoye miliyoni hafi 250 Frw mu kugura abakinnyi bashya, ukurikiyeho ari nawo uheruka twongeyeho 175 Frw mu gusimbuza abari bagiye.

"Ibyo byose byakozwe n'abanyamigabane ba Kiyovu Sports Company, ariko wareba ugasanga abantu batanga imisanzu yabo ntibarenze 10 gusa mu banyamuryango. Turifuza rero ko ikipe yasubira mu banyamuryango kuko ari iyabo, bakayireberera buri munsi."

Mvukiyehe Juvenal yasabye ko abanyamuryango basubirana ikipe

Nyuma yo gutangaza aya magambo imbere y'abanyamuryango ba Kiyovu Sports, bamwe bibajije impamvu Juvenal ahisemo kuba yasubiza ikipe abanyamuryango bayo.

Visi-Perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim nawe yunze mu rya Juvenal akebura abanyamuryango abasaba kugaragaza uruhare rwabo kuko bavunisha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Company.

Kiyovu Sports yarekuye abakinnyi benshi bayifashije mu mwaka ushize w'imikino, hakaba hari impungenge ko ishobora kugorwa n'umwaka utaha w'imikino kuko itari kwigaragaza cyane ku isoko mu gihe amakipe azahangana nayo asa n'ari kurangiza ibyo kwiyubaka.

Gusa iyi kipe nayo yamaze gutangira urugendo rwo kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha umugande Brian Kalumba, umunya-Liberia Obediah Mikel Freeman n'umuzamu Emmanuel Kalyowa nawe ukomoka muri Uganda.

Mbonyumuvunyi yunze mu rya Juvenal yemeza ko abanyamuryango batereranye ubuyobozi

Perezida w'umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana jean François nawe yitabiriye inteko rusange