Jay-Z yihakanye P. Diddy

Jay-Z yihakanye P. Diddy

 Dec 17, 2024 - 15:01

Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko umuraperi Jay-Z afite aho ahuriye n'ibirego P. Diddy aregwa ndetse akanashinjwa gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13, abamuhagarariye bavuze ko nta kintu na kimwe uyu muraperi azi ku byo Diddy aregwa, ndetse ngo nta n'ikindi kintu bahuriyeho uretse kuba inshuti biri aho.

Uwunganira mu mategeko umuraperi JayZ, Alex Spiro yashimangiye ko uyu muraperi ntacyo azi ku birego cyangwa ku rubanza Sean ‘Diddy’ Combs arimo kuburana, anavuga ko aba bahanzi nta yindi sano bafitanye uretse kuba inshuti biri aho.

Mu cyumweru gishize, uyu muraperi w’imyaka 55 ubusanzwe witwa Shawn Carter yavuzwe mu rubanza P. Diddy aregwamo, anshinjwa kuba yarasambanyije ku gahato umukobwa w’imyaka 13 vafatanyije mu mwaka wa 2000, nyuma y’ibihembo bya MTV Video Music Awards.

Kugeza ubu P. Diddy we ari muri gereza, ndetse aherutse no kuvuga ko atazongera kujurira asaba kuburana ari hanze ya gereza, kugeza muri Gicurasi umwaka utaha ubwo urwo rubanza rwe ruzaba rutangiye.