Umukinnyi wa filime Irene Uwoya yariye karungu kubera umugore ukomeje kwibaza ku gakiza ke abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Irene agomba kubanza kwigishwa kuba umukozi w’Imana kuko itorero atari akabyiniro, ibintu bisa nk’aho byarakaje cyane uyu mukinnyi wa filime kugeza aho kuryumaho byamunaniye.
Uwo mugore itaravuzwe izina yagize ati:“Irene Uwoya, ikaze mu bukristu, ariko ubukristu burahenze, icara wige ntabwo ari ugupfa kubyuka ngo utangira kuvuga ko uri umushumba.
Kuki itorero urihindura nk’inzu y’akabyiniro aho abantu bose baza kubyinira? Niba warakijijwe, icara wigishwe ibintu byinshi, kuko wakoreye sekibi igihe kirekire, ugomba kozwa imyanda yose.
Ntabwo uyu munsi wabyuka ngo uvuge ko uri umushumba kuko uri icyamamare, umurimo w’Imana ntabwo ari politiki.”
Nyuma y’ayo magambo, Irene abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko ibyo akora atari byo yashakaga ahubwo ari Imana yamuhamagaye.
Si ibyo gusa kandi, kuko Irene yanamusabye kureka kumuvugaho ahubwo na we akabona ubuhangange bw’Imana.
Yagize ati:“Ndamusaba rwose gucunga umunwa we kuko nanjye ntakambige Imana byaba ikibazo kandi nkeneye ko abona ubuntu bw’Imana muri njye.”
