Imyambarire mibi ya Kim Kardashian yasize itigishije Paris

Imyambarire mibi ya Kim Kardashian yasize itigishije Paris

 Jun 22, 2023 - 12:36

Kim Kardashian yasize inkuru mu Bufaransa kubera imyambarire itavuzweho rumwe.

Imyiyerekano ya mbere yerekana imyambaro ya Louis Vuitton yakozwe na Pharrell Williams yakiriwe neza cyane i Paris, aho ibyamamare bikomeye ku isi, nka Beyonce, Rihanna, Jay Z, Kim Kardashian, Jared Leto na LeBron James w’icyamamare muri NBA, bose bari bitabiriye.

Iyi myambaro ya Kim Kardashian abantu ntibayishimiye

By'umwihariko Kim Kardashian yavugishije benshi kubera imyambarire ye itangaje, ariko itavuzweho rumwe.

Bidatinze, nyuma yo kumutera imboni, imbuga nkoranyambaga zatangiye kumuvuga. Bimwe mu bitekerezo kuri twitter, hari benshi babajwe n’uburyo uyu munyamideri yambaye, maze ntibatinya no kuvuga ko ari mu myambaro mibi yaba yarigeze yambara.

Ibindi bitekerezo byatanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga byagiraga biti:” imyambaro yari myiza, ariko nyamuneka ushake undi muntu uzajya akwambika.”

Benshi bahamije ko Kim Kardashian yari yambaye nabi 

Kim Kardashian ntabwo yifuzaga kubura mu gitaramo cya mbere cya Williams nk'umuyobozi ushinzwe guhanga imyambaro y’abagabo muri Louis Vuitton, ndetse yifuzaga kumushyigikira nubwo imyambarire ye itakiriwe uko yabyifuzaga.