Sylvester Stallone, umukinnyi wa firime w'icyamamare, yahishuye uburyo ikibumbano kizwi cyo muri filime ye yise “Rocky” cyagize uruhare runini mu kuba Adele aherutse kugura inzu ye idasanzwe muri Californiya. Stallone, uherutse kuzuza imyaka 76, yagize icyo avuga kuri ayo masezerano y’ubugure, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Wall Street Journal.
Sylvester Stallone yavuze ko ikibumbano cye cyagize uruhare mu kugurisha inzu ye
Umuhanzikazi umaze kwegukana igihembo cya Grammy inshuro 16, Adele, yashimishijwe n’umutungo wa Stallone w’agaciro ka miliyoni 58 zamadorali kandi bose bari biteguye gushyira umukono kuri ayo masezerano. Icyakora, hari ikintu kimwe yashimangiye ko agomba kugumana kugira ngo agure iyo nzu, icyo nta kindi uretse ikibumbano cy'uyu mukinnyi wa firime giherereye iruhande rwa pisine. Stallone yari yabanje gushaka kujyana iki gishushanyo ariko bidatinze amenya ko Adele yifuza kukigumana.
Kuva yagura uwo mutungo umwaka ushize, umuririmbyi wakunzwe mu ndirimbo nka “Easy On Me”, yagiye avugurura cyane iyi nzu cyane uko abishaka, naho Stallone yimukiye i Palm Beach, muri Floride. Avuga ku bikorwa bya Adele kuri iyo nzu, Stallone yagaragaje ko yabyishimiye, agira ati: “Nkunda ibyo akora, arimo kuyigira nziza.”
Adele yakunze Rocky Balboa byo gupfa
Urugendo rwa Stallone nka Rocky Balboa rwatangiye gukundwa cyane mu 1976, maze iyi firime ikomeza kuba intsinzi idasanzwe hamwe n’ibice byayo byose uko ari bitatu. Bigaragara ko muri miliyoni z’abafana, Adele ari umwe mu bayikunze kurusha abandi.
