Eras Tour ni ibitaramo Taylor Swift yatangiye gukora tariki 17 Werurwe 2023, aho yagiye azenguruka mu bice bitandukanye byo ku mugabane w'i Burayi na Amerika akaba azabisoza mu Ukuboza 2024.
Bitewe n'uburyo ibi bitaramo byakunzwe n'abantu benshi, byatumye yiyemeza kwandika igitabo kigaruka ku byaranze ibi bitaramo byose abikubira muri paji 256.
Muri iki gitabo yavuze ko kizagaruka ku mafoto abantu batabonye, uko yakoraga imyitozo, ibyabereye inyuma y'amarido n'ibindi bitandukanye abantu batamenye, aho yagishyize ku giciro cy'arenga miliyoni 53 Rwf.
Tariki 29 Ugushyingo 2024 nibwo Taylor Swift yashyize ku isoko iki gitabo, aho mu mpera z'icyo cyumweru cyahise kigurwa n'abantu 814,000.
Mu gihe gikomeje kugurwa ku bwinshi, bamwe mu batangiye kugisoma batangiye kwijujutira uburyo cyanditsemo bavuga ko huzuyemo amakosa menshi.
Ikinyamakuru 'Evoke' kuvuga ko abasomye iki gitabo bavuga ko harimo amakosa y'imyandikire, amafoto atameze neza, ndetse ko hari ibitaramo bimwe na bimwe atigeze avugamo.
Bakomeza bavuga ko abantu bibaza niba baragishyize hanze kubera igitutu k'igihe cyari cyabajyanye, ariko nubwo gikomeje kwinjiza amafaranga bakagombye kugisubiramo neza bagakosora amakosa arimo.
Igitabo cya Taylor Swift kiravugwamo amakosa
