Igikurankota Rayon Sports yateguje cyamenyekanye

Igikurankota Rayon Sports yateguje cyamenyekanye

 Aug 4, 2023 - 08:50

Nyuma y'uko Rayon Sports iteguje abakunzi bayo ko izerekana umukinnyi mushya ku munsi w'igikundiro, biravugwa ko ari umunya-Sudan witwa Eid Mugadam Abakar.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, iteguza abakunzi bayo ko hari imashini nshya izabamurikirwa ku munsi w'igikundiro uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Amatsiko yo yabaye menshi ku bafana ba Rayon Sports bibaza uwo mukinnyi mushya ikipe yabo yaba yamaze gusinyisha uwo ariwe ndetse n'aho akomoka.

Inkuru dukesha umunyamakur Imfurayacu jean Luc, ivuga ko uyu mukinnyi Rayon Sports yamaze gusinyisha ari umusore ukomoka muri Sudan akaba yitwa Eid Mugadan Abakar.

Uyu musore w'imyaka 23 ni rutahizamu wataka aciye ku ruhande rw'ibumoso, akaba yakiniraga ikipe ya Al Hilala iwabo muri Sudan, bikaba biteganyijwe ko azagera i Kigali ku wa Kabiri.

Eid Mugadam yamaze gusinyira Rayon Sports