Anthony Mubiru umuvandimwe wa Kato Lubwama yatangaje ko urupfu rutunguranye rw'umuvandimwe we rwatewe no kuba inshuti ye magara Mubarak Munyagwa Sserunga yarafunzwe.
Mubarak Munyagwa Sserunga uyu akaba yaranahoze mu Nteko Nshingamatego ya Uganda, akaba yaratawe muri yombi ku wa kabiri tariki ya 5 Kamena na Polisi hamwe n'abandi bantu 5, bakurikiranyweho gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko ndetse no kwangiza umutungo y'abantu.
Ku bw'ibyo urukiko rw’ibanze rwa Kajjansi rwohereje uwahoze ari umudepite hamwe na bagenzi be baregwa hamwe muri gereza ya Luzira kugeza ku ya 12 Kamena 2023.

Ifungwa rya Mubarak Munyagwa Sserunga niryo ryateye urupfu rwa Lubwama
Kuri izi mpamvu, Mubiru yabwiye itangazamakuru ko Kato ubwo yari mu rugo iwe i Mutundwe akumva ibyiyo nkuru yananiwe ku byakira atangira kugorwa no guhumeka.
Yakomeje atangaza ko ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi kugeza igihe inshuti ze ziyemeje kumujyana mu bitaro, ariko ngo bageze yo yapfuye. Atangaza ko kandi nawe yahageze amaze gushyiramo umwuka.
Mubiru yashimangiye ko Munyagwa na Kato Lubwama bari inshuti zakadasohoka, ngo yewe n'igihe Kato yavaga mu Nteko Nshingamatego ya Uganda bakomeje kujya bavugana umunsi ku munsi.
Hagati aho, umuryango wa Kato Lubwama ukaba waratangaje ko guherekeza uyu munyabigwi bizaba ku wa 14 Kamena i Nkozi.
