Hasigaye amezi make ngo umwaka urangire! Abahanzi bakomeje kuzirika ku katsi abakunzi babo

Hasigaye amezi make ngo umwaka urangire! Abahanzi bakomeje kuzirika ku katsi abakunzi babo

 Sep 18, 2024 - 12:35

Uko bukeye n’uko bwije ni nako umwaka wa 2024 ukomeje kugenda ugana ku musozo, gusa kugeza n’ubu hari abahanzi bagiye baha icyizere ko bafite ibihangano karundura bazabaha muri uyu mwaka nyamara iminsi ikomeje kwisunika gake gake nta kanunu kabyo.

Ku ruhande rw’abahanzi bamwe na bamwe iyo muganiriye bakubwira ko gushyira hanze album ari igikorwa gisaba imbaraga nyinshi no kwitanga ku buryo umuntu atapfa gutekereza kuyishyira hanze ngo ahite abikora gutyo gusa mu buryo bworoshye.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abahanzi batanu bakuru bagiye bateguza ibikorwa biremereye birimo album, ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere aho utatinya kuvuga ko bamwe bishobora gufata undi mwaka utaha.

1. Christopher

Christopher amaze umwaka urengaho ateguje album

Umuhanzi Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi bamaze umwaka bateguje album ariko kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Uyu muhanzi muri Mata 2024 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Vole’ yatangaje ko yahisemo kuba ariyo abanza gushyira hanze mu b uryo bwo gutegura abantu bitewe n’uko yari amaze igihe atabaha indirimbo nshya.

Christopher kandi ubwo yerekezaga muri Canada mu bitaramo yahakoreye uyu mwaka, yabwiye itangazamakuru ko ageze kure album ye kuko ubu ari gukoraho imirimo ya nyuma ku buryo bitarenze uyu mwaka agomba kuyimurika.

Icyakora mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda muri Kamena 2024 nyuma y’imyaka igera kuri itatu nta kiganiro gifunguye akorana n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga ku bya album yaryumyeho yanga kugira icyo abitangazaho gusa avuga ko arimo kuyikoraho ndetse igihe nikigera abakunzi be bazayibona, gusa yavuze ko adashobora kuvuga igihe izagira hanze.

2. The Ben

The Ben amaze imyaka itandatu ateguje album yaheze mu kirere

Mugisha Benjamin ni umwe mu bahanzi bafite album zimaze igihe kirekire ayiteguje abafana be ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, dore ko we imyaka itandatu imaze kwihirika nta kanunu kayo, kugeza ubwo kuri ubu asigaye ateguza igikorwa runaka bamwe bakumva ko arimo kubabeshya.

Mu mwaka wa The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi album, gusa siko byagenze kuko ubu imyaka itatu imaze kwihirika ayiteguje ariko nta kanunu kayo.

Byavugwaga ko kuri iyi album hazaharagaraho amazina akomeye bakoranye indirimbo harimo Diamond, Sauti Sol, Otile Brown ndetse na Joe Boy, dore ko yari yaratangaje ko yayiboneye izina azayiha rya ‘Black Tiger’, asaba abafana be ku mbuga nkoranyambaga ko bamuha ibitekerezo kuri iri zina.

Uretse kuba iyi album yaragiye ihura n’ibizazane bitandukanye birimo gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yasuye ikigo cy’ishuri giherereye mu Karere ka Ruhango, yavuze ko ubu kugira ngo ashyire hanze ibihangano atakiri ibintu byoroshye kuko bisaba kunyura mu nzira nyinshi harimo no kuganira no kumvikana na sosiyete izagufasha gucuruza ibyo bihangano.

Icyakora ubwo yari amaze gutaramira abitabiriye imikino ya Basketball iherutse kubera mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena, The Ben yatangaje ko album ishobora kujya hanze uyu mwaka gusa avuga ko adashobora kongera kuvuga igihe cya nyacyo izagira hanze, kuko yasanze hari ubwo igihe avuze kigera ntisohoke ugasanga abantu banufashe nk’umubeshyi.

3. Bruce Melodie

Bruce Melodie yateguje abantu album yagombaga kujya hanze muri Gicurasi

Bruce Melodie na album ye ni kimwe mu byigaruriye imyidagaduro Nyarwanda muri uyu mwaka, bitewe n’uko bagiye bahindagura gahunda gahunda babaga bahaye abantu.

Iyi ni album bivugwa ko izaba iriho indirimbo 16 ziganjemo ururimi rw’icyongereza, aho byatangiye bavuga ko yitwa ‘Sample’ gusa nyuma abantu baje gutungurwa no kumva yaramaze guhindurirwa izina yitwa ‘Colorfull Generation.’, dore ko bari baratangaje ko izajya hanze tariki ya 5 Gicurasi 2024, ariko kugeza n’ubu ntiraza.

Mu biganiro bitandukanye Bruce Melodie yagiye agirana n’itangazamakuru, yavugaga ko yagiye ahura n’ibizazane byinshi byatumye itajya hanze ku itariki bari batangaje, harimo kuba yaragiye agerageza kuvugisha abahanzi bo hanze bazayigaragaraho ngo basoze indirimbo, ariko bakamubwira ko batarabona umwanya bituma idindira gutyo.

Icyakora n’ubwo Bruce Melodie aterura ngo avuge igihe iyi album izagira hanze, yatangaje ko azagenda aha abantu indirimbo imwe imwe kugeza igihe album yose izabonekera akayibaha, gusa ntazigera abicisha irungu ndetse ku ikubitiro yamaze gushyira hanze iyitwa ‘Sowe’ nayo yagiye hanze nta nkuru.

Amakuru The Choice Live ifite ahamya ko iyi album ya Melodie nta gahunda ihari yo kujya hanze muri uyu mwaka, gusa azakomeza abahe indirimbo zimwe na zimwe ziyiriho. 

4. King James

King James yatangaje ko muri uyu mwaka azakora igitaramo cyo kumurika album nshya

Umuhanzi Ruhumuriza James uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda by’umwihariko abumvise umuziki Nyarwanda kuva mu myaka ya 2008, dore ko ari mu bahanzi bake bibitseho album nyinshi mu Rwanda.

Gusa nubwo ari mu bahanzi bafite album nyinshi, gusa hari iyo amaze umwaka ateguje abantu ariko na n’ubu nta kanunu kayo, dore ko izaba ibaye iya munani. 

Ni album yateguje mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere iri kuri iyi album, indirimbo yise ‘Sinshaka ko uryama ubabaye’, ndetse icyo gihe yatangaje ko iri gukorwaho na Producer Clement.

King James yavuze ko iyi album izaba iriho indirmbo nyinshi n'ubwo atigeze ashaka gutangaza umubare wazo, ndetse ko yari yatangiye gutegura uko yazakora igitaramo cyo kuyimurikiramo ku mugaragaro, icyakora kugeza ubu nta wongeye kumva akanunu kayo.

5. Butera Knowless

Knowless nawe ari mu bahanzi bazweho gushyira hanze album muri uyu mwaka

Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeje kwishyuzwa album nshya izaba ari iya gatandatu mu muziki we, dore ko we atakigaragara mu muziki cyane ugereranyije na mbere bitewe n'inshingano nyinshi zirimo n'urugo.

Muri Mutarama 2023, ubwo Knowless yagirwaga 'Brand Ambassador' wa sosiyete imwe icuruza telefone, yahawe umwanya ataramira abakunzi be iminota mike, aboneraho no kubatangariza ko ari gukora kuri album ye ya Gatandatu, nyuma y'uko ashyize hanze iyo yise 'Inzora' ikakirwa neza.

Mu Ugushyingo 2023, yaje gushyira hanze indirimbo yitwa 'Oya Shan'. Icyo gihe yatangaje ko iyi album ari imwe mu zigize album ye ya gatandatu yavugaga ko izasohoka muri 2024.

Mu minsi ishize ubwo yahaga umwanya abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ngo bamubaze ikibazo cyose bifuza abasubize, yongeye kubazwa igihe azashyirira hanze album nshya, avuga ko izajya hanze vuba cyane nubwo kugeza ubu ntawe uheruka akanunu kayo.