Harmonize yateye umugongo Yolo The Queen

Harmonize yateye umugongo Yolo The Queen

 Jan 13, 2024 - 09:14

Umuhanzi Harmonize wavuzwe mu rukundo mu minsi yashize n'umunyarwandakazi Yolo The Queen, yaciye amarenga ko ashobora gushyingiranwa n'ikindi kizungerezi Posh Queen.

Umuririmbyi wo muri Tanzania Rajab Abdul Kahali amazina nyakuri ya Harmonize, yahishuye ko ashobora kurongora umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania witwa Posh Queen.

Yatangaje ibi, nyuma y'uko yari yasangije abamukurikira ibihe byiza barimo kugirana muri iyi minsi.

Mu butumwa bwo ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa, arangije avuga ko ashobora kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo nshya, gusa nanone ahamya ko bikunze yamugira umugore.

Harmonize aremeza ko ashobora kurongora Posh Queen icyamamare ku mbuga nkoranyambaga 

Nubwo Harmonize ari kuvugwa mu rukundo na Posh Queen ndetse ibyabo bikaba biri kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntitwakirengagiza ko mu mwaka washize, uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n'umunyarwandakazi Yolo The Queen.

Iby'aba bombi, bikaba byarafashe n'intera ndende, kugera nubwo Harmonize yatangazaga ko azaza gutura mu Rwanda, ndetse hari n'amajwi yumvikanye avugana na nyina wa Yolo The Queen.

Ubwo Harmonize yerekanaga Posh Queen bivugwa ko bari mu rukundo, abafana bahurije ku kuba akwiye gushaka umukobwa arongora, akava mu byo kwirirwa abeshya abakobwa. 

Poshyqueen yaba yarakuye mu nzira Yolo The Queen agakundana na Harmonize 

Harmonize na Yolo The Queen bakanyujijeho mu 2023