Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Harmonize yagize icyo avuga ku mubano utari mwiza umaze iminsi uvugwa hagati ye na Dj Seven wahoze akora akazi ko kumuvangira imiziki.
Harmonize yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa hagati ye na Dj Seven
Abinyujije kuri Instagram ye, Harmonize yarahiye arirenga avuga ko atigeze atwara umugore wa Dj Seven nkuko bivugwa, nubwo na we yiyiziho gukunda cyane abagore bafite amabuno manini.
Harmonize yagize ati:”Kabone nubwo naba ngira irari sinasangira umugore n’inshuti, nubwo nyine nikundira abagore bafite amabuno manini!”
Ibi Harmonize abivuze nyuma yuko hari hamaze iminsi havugwa byinshi birimo no kuba yarakuruwe n’amabuno y’umugore wa Dj Seven, bikanarangira amwibye.
Ibi kandi byanatewe n’ubutumwa Dj Seven amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yagambaniwe n’inshuti yamwerekaga ko irimo kumugira inama kandi ishaka kumwiba umugore.
Dj Seven yaciye amarenga ko Harmonize yaba yaramwibye umugore
Ibyo byose byaje bikurikira igikorwa kitavuzwe rumwe, ubwo yasibaga ku mbuga nkoranyambaga ze ikintu cyose kigaragaza ko ari Dj wa Harmonize.
