Habuze gato ngo Diamond na Rayvanny babe abanya-Kenya

Habuze gato ngo Diamond na Rayvanny babe abanya-Kenya

 Dec 10, 2023 - 09:17

Umuhanzi Rayvanny yahishuye ko we na Diamond Platnumz habuze isegonda ngo bahindure ubwenegihugu, kubera ko muri Tanzania bari babahagarikiye indirimbo.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Rayvanny yatangaje ko we na mugenzi Diamond Platnumz wari na bosi we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, bari mu nzira zo guhindura ubwenegihugu bwa Tanzania bakibera abanya-Kenya, ariko bihagarara ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro uyu muhanzi yatanze, akaba yavuze ko intandaro yo gutangira gushaka ibyangombwa bibagira abanya-Kenya, byaje nyuma yuko we na Diamond bafatanyije indirimbo "Mwanza", ariko ikigo gishinzwe kugenzura umuziki mu gihugu cya "Baraza la Sanaa la Taifa (BASATA)" cyikayihagarika kivuga ko idakwiye gukinwa kubera ko itari ihuye n'ibyo abanya-Tanzania bari bakeneye.

Rayvanny na Diamond bari bagiye kuba abanya-Kenya nyuma yo guhagarika indirimbo yabo

Kuri Rayvanny na Diamond, ngo nyuma yo guhagarika iyi ndirimbo, bumvaga bagomba guhita bigira muri Kenya nta yandi mahitamo. Ati " Twataye umutwe nyuma yuko iyi ndirimbo ihagaritswe, dore ko yanahagaritswe nyuma yuko twari tukirangiza kuyiririmba ku rubyiniro muri Mwanza."

Rayvanny yunzemo ati "Nyuma y'ibyo, Diamond yampaye igitekerezo ko twakibera abanya-Kenya, duhita dutangira n'inzira zo gushaka uko twabona ibyangombwa. Nyuma gato, guverinoma yaje gukomorera indirimbo yacu, natwe turabihagarika."

Rayvanny na Diamond bari mu nzira zo guhinduka abanya-Kenya habura gato 

Ku wa 21 Ukuboza 2018, aba bombi bakaba baragiye mu ruhame gusaba imbabazi ku bw' iyi ndirimbo. Nubwo kandi bashakaga kujya muri Kenya, ariko kandi aho muri icyo gihugu, n'ubundi iyi ndirimbo nabo barayihagaritse ntiyemerewe gukinwa kuri radiyo na Televiziyo kugeza magingo aya.

Rayvanny abazwa niba nta kindi bari gukora, yagize ati " Murabizi iyo uri mu bibazo uba ufite ibitekerezo byinshi kubera ko uba wavangiwe, ariko ikiza guverinoma yaratwumvishe iratureka dukomeza gukora, none uyu munsi dutanga umusanzu ukomeye."

Indirimbo Mwanza ya Rayvanny na Diamond