Frank Lampard akomeje gukora amateka ashobora kutazasubirwamo

Frank Lampard akomeje gukora amateka ashobora kutazasubirwamo

 May 3, 2023 - 01:47

Umutoza Frank Lampard akomeje kugorwa n'ikipe ya Chelsea ari gutoza ku nshuro ya kabiri aho akomeje gushyiraho amateka mabi bizagorana kubona undi uzayakora.

Mu kwezi gushize ubwo Graham Potter yari amaze kwirukanwa nibwo abayobozi ba Chelsea bahisemo kugarura Frank Lampard nk'umutoza ugomba gusoza umwaka w'imikino.

Mu gihe yazanwe kugira ngo agire icyo yafasha mu mikino isigaye, bikomeje kwanga kuko kuva yaza Chelsea imaze gustsindwa imikino itandatu mu marushanwa yose yatoje.

Intsinzwi ya Chelsea iheruka ni umukino iyi kipe yatsinzwemo na Arsenal umukeba wayo basangiye umujyi, aho batsinzwe ibitego 3-1 mu ijoro ryahise.

Lampard akomeje kudahirwa n'ubutoza (Image:Getty)

Iyi ntsinzwi yatumye Frank Lampard aba umutoza wa mbere w'umwongereza mu kiciro cya mbere utsinzwe imikino icumi ikurikirana mu myaka 35 ishize, aho ubwo habariwemo n'iyo yatsinzwe muri Everton.

Frank Lampard akomeje kudahirwa n'umwuga w'ubutoza aho akomeje kugirwa inama yo kubivamo, dore ko mu mikino 20 aheruka gutoza yanganyijemo ibiri, atsinda umwe, atsindwa imikino 17 yose.

Chelsea imaze imikino ikenda itazi icyanga cyo gutsinda, ubu iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ndetse mu mibare biracyashoboka ko yamanuka mu kiciro cya kabiri.

Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yerekeje ku kibuga Vitality Stadium cy'ikipe ya Bournemouth nayo ikomeje kurwana no kudasubira mu kiciro cya kabiri.

Chelsea yatsinzwe na Arsenal(Net-photo)