Ese gahunda y'igitaramo gisimbura icya Tems yaba igikomeje?

Ese gahunda y'igitaramo gisimbura icya Tems yaba igikomeje?

 Feb 7, 2025 - 10:58

Benshi bakomeje kwibaza niba igitaramo kizasimbura icyo umuhanzikazi Tems yagombaga gukorera i Kigali gahunda igikomeje, nyuma y'uko Tom Close wari wazanye iki gitekerezo yagaragaje ko Tems atari we kibazo ahubwo ikibazo ari abamuhaye amakuru y'ibinyoma.

Ni igitaramo cyatangiye gutekerezwaho bizanywe n'umuhanzi Tom Close wavuze ko ku itariki ya 22 Werurwe 2025 Tems yagombaga gutaramiraho, avuga ko cyasimbuzwa ikindi cy'abahanzi b'abanyarwanda mu rwego rwo guca 'agasuzuguro'.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n'abantu mu ngeri zitandukanye barimo na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko bazafatanya kugitegura gusa asaba abantu ko barekera gukomeza guhutaza abahanzi b'Abanyamahanga kuko abenshi nta makuru baba bafite.

Nyuma y'ubu butumwa bwa Minisitiri, Tom Close nawe yaje kwandika ubundi ubona ko yacururutse ndetse asaba abantu korohereza Tems kuko ikibazo atari we kibazo, ahubwo ikibazo ari abamuhaye amakuru y'ibinyoma. 

Icyo gihe Tom Close yavuze ko mu gihe Tems yakoroherezwa, ubwo yaba yaramaze kumenya amakuru y'ukuri n'ubutaha yazaza agatarama nta kibazo kuko 'u Rwanda ari urugendwa'.

Nyuma y'ubu butumwa bwa Tom Close, abantu batangiye kwibaza niba gahunda yo gutegura igitaramo bari batangije idahagaze burundu, nyuma yo kugaragaza ko Tems ashobora kuba yarashutswe.

Aganira na 'Kiss FM', Tom Close yavuze ko kugeza ubu gahunda yo gutegura igitaramo ikomeje cyane ko na Minisitiri yamaze kubiha umugisha, kereka haramutse habayeho izindi mpamvu badafitiye ubushobozi zatuma gihagarara.

Ati "Minisitiri ubwe yabyivugiye ati 'Turi kumwe' ubwo ni imbaraga zo gutuma kiba. Rero kugeza ubu ngubu iri ntabwo ari itangazo ryemejwe, bishobora no guhinduka wenda ku mpamvu zindi tudafiteho ububasha kikaba cyahinduka, ariko kugeza ubu ngubu hari gahunda yo kugikora ndetse turi mu myiteguro.

"Kiriya gitaramo ni ikintu kinini cyane utahita uvuga ngo ndatangaje uyu munsi, ariko ibisabwa kugira ngo kibe birahari, aho kigomba kubera harahari, abagomba kudufasha kugitegura barahari turi mu biganiro navuga ko biri kugana ku musozo."