Elon Musk ufite abana 12, arifuza kubyara abandi

Elon Musk ufite abana 12, arifuza kubyara abandi

 Nov 25, 2024 - 10:36

Umuherwe Elon Musk usanzwe ufite abana 12 yabyaye ku bagore batatu batandukanye, yahishuye umubare w'abana yifuza kuzagarukiraho, ndetse kuri ubu akaba yamaze kugura umujyi abana be bazaturamo bonyine.

Elon Musk yatangaje ko ubu ku bana 12 afite, ubu yifuza kongeraho abandi ku buryo byibura azahagarika kubyara agize abana 40.

Elon avuga ko kuba yabyara abana bangana gutyo ntacyo bimutwaye, kuko afite ubushobozi bwo kubarera, dore ko ari umwe mu bagabo batunze agatubutse kurusha abandi ku Isi.

Nyuma y'uko atangaje ibi, abagore batandukanye batangiye kohereza ubusabe bwabo, bagaragaza ko bifuza kubyarana n'uyu muherwe kuko byaba ari amahirwe y'imboneka rimwe.

Kuri ubu uyu Elon Musk yamaze kugura umujyi witwa 'Mini City' uherereye muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika, aho avuga ko ariho abana be bazatura bonyine.

Mu mwaka wa 2000, Elon Musk yashyingiranwe n'umugore witwa Justine Wilson baje gutandukana mu 2008, babyaranye abana batandatu gusa baje gupfushamo umwe wari imfura yabo azize uburwayi.

Nyuma yo gutandukana, Elon yaje gushakana n'umuhanzikazi wo muri Canada uzwi nka Grimes, baza gutandukana mu mwaka wa 2021 babyaranye abana batatu gusa.

Muri uwo mwaka wa 2021, Elon yahise ashakana n'undi wa gatatu witwa Shivon Zilis kuri ubu bafitanye abana batatu.