Eddy Kenzo yamaganye abavuga ko yagiye gusabiriza kwa Perezida Museveni

Eddy Kenzo yamaganye abavuga ko yagiye gusabiriza kwa Perezida Museveni

 Nov 30, 2023 - 09:44

Umuhanzi Eddy Kenzo yarakajwe n'ibihuha bivuga ko ubwo yari yahuye Perezida Museveni yamusabye amafaranga, ari nako yamaganye ibivugwa ko yaba ari mu rukundo n'abarimo Lydia jazmine.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo yagiye mu itangazamakuru kubeshyuza amakuru avuga ko ubwo mu minsi yashize yahuraga na Perezida w'Igihugu Yoweri Kaguta Museveni yaba yari yagiye gusabiriza amafaranga.

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, ubwo Eddy Kenzo yagiraga icyo abivugaho, akaba yaravuze ko yahuye na Perezida bakavugana ku bya business gusa, ko ntabyo gusaba amafaranga byarimo, kuko ngo Perezida atari Banki.

Eddy Kenzo yabeshyuje amakuru yavugaga ko yahuye na Perezida Museveni agiye gusaba amafaranga 

Mu magambo ya Eddy Kenzo ati " Yari umuyobozi wa guverinoma, ntabwo yari umuyobozi wa banki. Perezida ntabwo hariya yari yicaranye umufuka w'amafaranga ku buryo yayaha buri wese wamusuraga. Icyo twavuzeho ni ibyo gushishura, nta bindi."

Akaba yunzemo ko, yabwiye Perezida uko uruganda rw'imyidagaduro ruhagaze ndetse ngo na we akamuha inama yuko byagenda, ariko ngo ikiganiro nyirizina byari ukureba ikibazo cyo gushishura indirimbo ndetse n'ubufasha bwa guverinoma.

Eddy Kenzo aravuga ko we na Lydia Jazmine na Coral Nantogo bari guhuzwa na business gusa

Hagati aho, akaba yanagarutse ku makuru amaze iminsi avuga ku mubano yaba afitanye na Lydia Jazmine na Carol Nantongo, aho bamwe bemezaga ko yaba ari mu rukundo nabo. Nyamara rero, akaba yavuze ko ibyo baganiragaho ari iby'akazi nta bindi.

Ati " Bose ni inshuti zange, kandi twaganiraga kuri business. Twese turi kwamamaza indirimbo, nta kindi cyibyihishe inyuma. Turi kugenda dufashanya, kandi byose bishingiye kuri business gusa."