Diamond na Harmonize bakaniye mu gukorana n'abahanzi bo muri USA

Diamond na Harmonize bakaniye mu gukorana n'abahanzi bo muri USA

 Jul 19, 2023 - 02:35

Diamond Platnumz na Harmonize bari gutangaza ko magingo aya bafitanye imishinga y'indirimbo n'abahanzi bo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Ku ikubitiro Diamond Platnumz niwe wabanje gutangaza ko afite abahanzi babiri bo muri Amerika bafitanye indirimbo ziri kunozwa kuburyo mu minsi mike ziraba zasohotse. Gusa rero mugenzi we Harmonize bahora bahanganye muri muzika nawe yahise aca amarenga yo gukorana n'abahanzi bo muri kiriya gihugu.

Harmonize mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yatanze ibimenyetso by'uko afitanye indirimbo n'abarimo umuraperi Nick Minaj nubwo ateruye neza niba ari we bazakorana, ariko kandi yanerekanye ibiganiro yagiranye n'undi muhanzi  Bïa Krieger.

Diamond Platnumz na Harmonize bashaka gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Amerika 

Uretse Harmonize wagize ubwiru abo bazakora indirimbo ariko akerekana ibimenyetso, mugenzi we Diamond Platnumz nawe yaryumyeho ntiyatangaza abo bazazikorana. Gusa rero, mu myaka yashize Diamond akaba yarigeze gukorana indirimbo nabo banyamerika barimo: Ne-yo, Alicia Keys, Rick Ross, na Omarion. 

Tugumye gato kuri Diamond Platnumz, akaba amaze iminsi atangaza ko iyi minsi igiye kuzaha abakunzi be ibintu byiza ko bakwitega ibitangaza bihambaye kuko ngo afite imishinga ihambaye ya muzika.