Cardi B yishongoye ku bafana bamukoze mu bwonko

Cardi B yishongoye ku bafana bamukoze mu bwonko

 Dec 6, 2024 - 15:27

Umuraperikazi Cardi B kwihangana byamunaniye avuga nabi ndetse anishongora ku bafana bari bamubwiye ko imyambaro yari arimo kumurika ihendutse ndetse na we abizi ariko akaba ahitamo kubikora ngo abone amaramuko kuko ari ho aba acungiya amafaranga.

Ku munsi w'ejo, Cardi yashyize ahagaragara amashusho kuri Instagram na TikTok yerekana imideli Amerika amakoti ya brand yitwa Shain

Icyakora abafana ntibabivuzeho rumwe bibaza icyatumwe impamvu icyamamare nka Cardi B cyafatanya na sosiyete bavuga ko izwiho ibicuruzwa bihendutse

Icyakora, abandi bafana bavugiraga Cardi B, bavuga ko uyu muraperi amaze igihe akorana n'ibirango by'imyenda idahenze.

Icayaje gukora Cardi B mu bwonko, ni abavuze akeneye amasezerano ya Shein kugira ngo abashe gukomeza kubaho.

Cardi B udakunze kiripfana yahise anyarukira kuri X aragira ati: "Abantu bavuga ko mbeshejweho ku n’amasezerano ya Shein no no gukorana n’ibigo by’ubucuruzi. Ndashaka kubamenyesha ko nshobora kubyuka ejo, ngasinya amasezerano, kandi nkakira kimwe cya kabiri cya miliyoni 65 cyangwa kimwe cya kabiri cya miliyoni 70 kuri banki yanjye.”

Yongeyeho ko yahawe umurengera kandi atari mu gihe cyo gukora.

Kuri iyo ngingo yagize ati:"Sinshaka gusinya amasezerano ya tour kugeza ntangaje album yanjye. Iyo ntangaje alubumu yanjye nshya mba nzi ko amafaranga aba agiye kumeneka. Ntushobora kwigira nk'ushonje, cyane cyane iyo udashonje.”

Ati: “Ntabwo rero ayo mafaranga muvuga ari yo ambeshejeho. Ibaze ko nkoresha nk'amadorari agera kuri miliyoni 3 mu kwezi. yongeraho ko ategereje. Igihe cyose fagitire zanjye zishyuwe, nshobora kugura icyo nshaka cyose igihe cyose nshakiye. Shit, nshobora kujya gukoresha ibihumbi 500 ku modoka . Nshobora kugura amasaha y’ibihumbi 300. Nshoboraga no kugura nyoko.”

Abafana banze kiripfana na bo bamusubiza ko n’ubwo ibyo avuga byaba ari byo ariko atari ngombwa ko yikina, ma na we arabasubiza ati: "Ngomba kubikora ku bwanjye kandi ngomba kubikorera abafana banjye. Mbikora kubera ko mbishaka, ntabwo ari ukubera ko mbikeneye. Ntukagire umuntu ucika hano. ”

Cardi B yasoje kwihenura ku bafana be avuga ko atakaza ibihumbi 20 by’amadorari buri uko agiye mu kabari.