Cardi B yahagurukije Nicki Minaj ku ntebe

Cardi B yahagurukije Nicki Minaj ku ntebe

 Jul 24, 2024 - 19:11

Umuraperikazi Cardi B yamaze kwanikira mugenzi we Nick Minaji, nyuma yo kumukura ku mwanya wa mbere mu baraperikazi bacuruje ibihangano cyane muri America.

Ni umwanya Nicki Minaj yari amaze iminsi yicayeho ndetse bigaragara ko nta n'umwe uri kumugwa mu ntege, dore ko yari yabigezeho akaba aciye agahigo mu mateka ya America.

Gusa kuri ubu ingoma zamaze guhindura imirishyo kuko iyi ntebe yamaze kuyihagurutswaho na Cardi B bivugwa ko bahora bahanganye.

Nk'uko tubikesha urubuga rushinzwe gihemba indirimbo zacurujwe cyane muri America, Recording Industry of America, RIA, bagaragaza ko Cardi B yacuruje kopi zisaga miliyoni 107, mu gihe Nicki Minaj yacuruje miliyoni 106.

Ubusanzwe Nick Minaji niwe wacuruje indirimbo nyinshi ariko ntiyabashije gushyirwa ku mwanya wa mbere bitewe n'uko inyinshi yabaga yazihuriyeho n'abandi bahanzi bigatuma zitabarwa na RIA.