Burna Boy yanditse amateka i London

Burna Boy yanditse amateka i London

 Jun 5, 2023 - 02:33

Burna Boy yabaye Umuhanzi w'Umunyafurika wa mbere wujuje sitade y'abantu 80000 mu Bwongereza.

Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, mu mpera z'icyumweru yakoze amateka atazibagirana mu Bwami bw'u Bwongereza.

Uyu musore nyuma yo gukorera igitaramo i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2023, aho naho yari yahakoreye ibitangaza, mumpera z'icyumweru yari ategerejwe i London.

Burna Boy ntiyigeze atenguha abakunzi be i London mu Bwongereza dore ko abasaga ibihumbi 80000 bitabiriye igitaramo cye.

Burna Boy i London yataramiye abarenga ibihumbi 80000.

Nyuma y'ibi yahise aba Umunyafurika wa mbere wujuje sitade ya London nk'uko ubuyobozi bw'iyi sitade bwabitangaje.

Ubuyobozi bw'iyi sitade kandi bukaba bwarashimiye uyu muhanzi mu butumwa bwacishije ku rubuga rwabo rwa Twitter, bemeza ko yakoze amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wujuje iyo sitade.

Burna Boy iki cyikaba ari kimwe mu bitaramo yateguye bizenguruka isi mu rwego gukomeza kumvisha abakunzi be alubumu ye ya Gatandatu yise ‘Love, Damini’.